AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ibintu 7 abagore n’abakobwa badakunze kuvugishaho ukuri

Ibintu 7 abagore n’abakobwa badakunze kuvugishaho ukuri
30-01-2020 saa 08:05' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 42210 | Ibitekerezo 13

Burya bitewe n’impamvu zitandukanye, hari ibintu abasore n’abagabo baba badakwiye gutindaho no kubaza cyane abakobwa n’abagore kuko badakunda kubivugishaho ukuri. Ibyo ni ibi bikurikira :

1–Umubare w’inshuti : Abakobwa nibo bakunze guhura n’umubare munini w’ababasaba urukundo kandi ntibajya bihutira gusubiza ko bidashoboka bityo bigatuma bagira inshuti nyinshi kandi buri imwe izi ko ari yo mwami w’umutima. Mu rwego rwo kwirinda kugira abo batakaza mu gihe batarabona ababajyana cyangwa se kuba bakwisenyera bahitamo kubeshya umubare w’abasore bigeze kuba inshuti.

2–Impamvu z’ugutandukana : Mu gihe umugore cyangwa umukobwa afite umukunzi batandukanye, ntibiba byoroshye ko yavugisha ukuri ku mpamvu yabiteye kuko ahanini baba banga ko byamugusha mu kundi gutandukana.

3–Ibiciro by’imyambaro n’imirimbo : Benshi mu bagore cyangwa abakobwa bagabanya ibiciro mu gihe bavuga ku myambaro n’imirimbo byabo ndetse n’ibindi bintu batakaza mu kwirimbisha. Ahanini ibi babibeshya mu rwego rwo kwerekana ko ari abanyamutima badasesagura, akenshi bakavuga ibiri hasi igihe babwira abakunzi babo ariko bagera mu bakobwa cyangwa abagore bagenzi babo bakaba bavugisha ukuri cyangwa bakanabizamura.

4–Imiterere y’akazi : Bitewe n’uko akazi umuntu akora kagaragaza byinshi ku gaciro ke mu muryango ndetse n’imimerere ye, akenshi usanga abagore bakunda gutaka akazi bakora bagerageza kumvikanisha buryo ki ari keza, gakwiriye,…mu rwego rwo kumvikanisha ko bashoboye kandi ari abo kwizerwa.

5–Ibijyanye n’imitungo : Abagore n’abakobwa bakunze kubeshya ku bijyanye n’umutungo kandi inshuro nyinshi babeshya bavuga ko ari nta kintu bafite. Iki cyo ariko akenshi bakibeshya mu rwego rwo kugirango abagabo cyangwa abasore bakundana batavaho bivumbura ko barushwa imitungo cyangwa se bakaba bakwanga kubitaho no kugira ibyo babagurira bumva ko babyishoboreye.

6–Imyaka : N’ubwo bisa n’ibitiyubashye kubaza umugore cyangwa umukobwa imyaka ye, hafi ya bose mu bayibazwa barayigabanya kuko gusaza ntibiryohera abagore n’abakobwa. Nunahura n’umusore uzamubwire ko yashaje, ariko ku bagore ho, hari n’ufite imyaka myinshi wakwita umukecuru mukagerana kure. Si ibyo kwemerwa gutyo gusa rero mu gihe hagize umugore cyangwa umukobwa ukubwira imyaka afite, kuko ni bacye cyane bakubwiza ukuri.

7–Iby’uko bakoze imibonano mpuzabitsina : N’ubwo bisa n’ibitagira iyo byerekeza, benshi mu bagore ntibajya bahishurira abagabo ko baba hari undi muntu bagiranye nawe imibonano mpuzabitsina mbere y’uko bashyingirwa. Ku bakobwa naho ntibaba bashaka guhishurira abakunzi babo ko baba bararyamanye n’abandi bahungu mbere y’uko bakundana, n’iyo babyemera birinda kuvuga ibijyanye n’inshuro ndetse n’umubare w’abo baba bararyamanye.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 13
Mupenzi bienvenu Kuya 2-11-2021

Turabakunda

NSHIMIYIMANA alphred Kuya 2-03-2020

IBIRI KURIYISI NAMAYOBERA

cessy Kuya 15-05-2018

twaragowe2 mwec murishyashya

nice Kuya 16-10-2016

ark koko ntawivuga mabi ameza ahari !!!! abo muvuga Niba koko mwemezako bangizwa nabasore cg abagabo namwe mwifate mwese turebeko mubasigaye hari uzangirika ? ese ubundi mubo mwahuye ukibuka ko ugiye guhemukira mugenzi wawe ni bangahe ? wowe c kuki uhemukirwa ukababara ? ubuhemu burangana. icyiza mufate umwanzuro muvuge muti uwanjye arahagije maze murebeko ibintu bitaba amahoro.

nsabyimfura aura Kuya 30-09-2016

A-ha !! ntibyoroshe

cycy rwema Kuya 25-09-2016

ewana ni danger. jye mungire inama nari narifashe kuburyo kumyaka 30 naryamanye numukobwa rimwe gusa. Ikibazo mfite ubu umukobwa twatangiye gukundana we yaryamanye nabahungu 15 , ndamukunda cyane ariko iyo mbitekereje bintera umujinya mwinshi. Mbyitwaremo nte ? inama zanyu ndazikeneye

moise Kuya 22-09-2016

uwavuga abagore urabona atashyiramo umwuka kandi atarabisoza ? usibyeko nubundi nitwe tubikorana nabo ; cyakora kubakiri abasore nababwira nti ubishoboye niyigumire mubusore bwe ntawe uyobewe ko gushyaka aribyiza pe ! arko kubyihotera nagahebuzo ; niba ugirango ndakubeshya wowe shyaka tu.

Ineza Kuya 15-09-2016

ariko turasetsa ???!!! aho mwahereye ngo abagore, abakobwa ibi byose mubabaza babikorana n’ibiti ???!!! si abagabo nkamwe babikorana ???!!!

uk Kuya 2-09-2016

Erega abarata ibyaha bakoze ni bake,keretse iyo batanga ubuhamya kandi nabwo ntibavuga byose. Ariko ni nabyo nta mpamvu yo kurata umwanda wahozemo. Gusa ushima Imana ko yagukuye muri uwo mwana.

Elise De Dieu Kuya 31-08-2016

Ahaaaaa ! Barinda Babazana Se Icyo Bavuze Kitabaho Nikihe. Gusa Uteye Ikibuye mu..............iki............nicyo aba ahamije ubwo wasanga akurasheho. Nonese ko uvuga ngo muvuze ibyacu nta bakobwa bakorera iki kinyamakuru ? ubwo nyine nawe ashakishe amakuru atuveho ukoabyumva.

mutesi fatuma Kuya 5-08-2016

ariko hari ibibazo mutwibazaho biri bizar ngo wakoze imibonano kangahe ! ngo wagize inshuti, ...... muge mubaza ibyo mwumva namwe bifite umumaro.

Reny Kuya 5-08-2016

Mwatuzanye !!!!tuvuzibyanyu mwahita mwiruka mugata ninkweto

manzi Kuya 2-08-2016

ahaaaa sasa rero wowe wanditse iyinkuru ushoba kuba uringaragu kabisa kuko uvuga ibyabagore bahisha ntibyashira nukuja mubarekera ukooo ntakundi.

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA