AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ibibazo 10 ugomba kubaza umukunzi wawe mbere y’uko mushinga urugo

Ibibazo 10 ugomba kubaza umukunzi wawe mbere y’uko mushinga urugo
16-09-2016 saa 04:22' | By Rukundo Irené | Yasomwe n'abantu 56165 | Ibitekerezo 34

Akenshi uzasanga abenda gusezerana babazanya ibibazo bitandukanye harimo ibijyanye n’imyenda bazambara mu bukwe bwabo ndetse bumva bafitiye amatsiko umunsi w’ubukwe bwabo. Ni ngombwa ko mbere y’uko uhitamo umuntu muzabana akaramata ugomba kwitonda kuko ushobora kuzisanga ubaho utishimye mu rugo rwawe kuko utabanje kwitonda mbere y’uko wemeranya n’uwo muzabana. Niyo mpamvu abahanga mu bijyanye n’imibanire hagati y’abantu batekereje kugaragaza ibibazo 10 ugomba kubaza uwo mwenda kurushinga kugirango umenye ko afite gahunda.

Abo bahanga mu bijyanye n’imibanire hagati y’abantu ari bo Olga Levancuka, Marisa Peer na Annabelle Knight ni bo bagaragaje ibi bibazo uko ari 10 umukobwa akwiriye kubaza uwo bateganya kurushinga kugirango abashe kwimenyera niba koko ari umukunzi wa nyawe.

1. Ni iki wumva uzajya ukunda gukora wishimisha nitumara kubana ?

Iki ni ikibazo abakobwa benshi bakunze kubaza abahungu mbere y’uko babana . Mu gihe ukibajije umuhungu ntuzatungurwe no kumva ibisubizo aguha bitandutakanye n’ibyo wowe wari witeze kwakira, icy’ingenzi hano ni ukumva icyo abivugaho. Akenshi abakobwa bizera ko bazashobora guhindura abagabo babo mu gihe bazaba bamaze kugera mu rugo ariko ibi siko biri kuko akenshi usanga hari ingeso umuntu atapfa guhindura. Niba umusore akubwiye ko azajya areba umupira buri gihe mu minsi y’ikiruhuko n’inshuti ze, zirikana ko muri icyo gihe biba bigoranye ko azajya akubonera umwanya kuko azajya arangiza iminsi y’akazi ubundi mu gihe mwakabaye muri kumwe abe ahugiye mu mupira.

2. Wumva ari iki kigushimisha mu rukundo rwacu ?

Igisubizo uzahabwa hano kizakwereka uko urukundo rwanyu ruhagaze . Bizagufasha kumenya agaciro aguha imbere ye, niba akubona nk’umuntu umufatiye runini cyangwa niba akubona nk’umuntu watuma ahungabana mu buzima bwe igihe atagufite.

3. Ese ni iki gituma uzigama amafaranga ?

Aho kugirango umubaze ku bijyanye n’amafaranga nyirizina, ushobora kubinyuza muri ubu buryo umubaza impamvu imutera kuba yakwizigamira. Ibi bikazagufasha kumenya niba hari ikintu yitaho mu buzima bwe. Bizatuma kandi umenya icyo amafaranga azajya yinjira mu rugo azajya akoreshwamo. Niba gukemura ibibazo byo mu rugo ari cyo kintu ashyira imbere, bizagufasha kumva ko muzatera imbere umuryango wanyu ukabaho neza.

4. Mubaze ku kijyanye n’imyemerere yanyu ndetse n’iyobokamana.

N’ubwo mwaba musengera mu idini rimwe, mushobora kuba mudahuje imyumvire ku bijyanye n’idini musengeramo, ni byiza kubimubaza ukabimenya. Niba mudahuje ukwizera nabyo ni byiza kubimenya kugirango mumenye uburyo muzajya mwubahana n’ubwo mudahuje idini n’imyemerere.

5. Ni hehe wumva wakwizihiriza umunsi mukuru wa Noheli, Ubunani… ?

Bitari ukumenya aho yishimira kuba yakwizihiriza uwo munsi mukuru gusa ahubwo bizagufasha kumenya niba agufata nk’umwe mu bagize ubuzima bwe. Kandi na none uzamenya niba yishimira kwizihiza iminsi mikuru ari kumwe n’umuryango we. Iki ni ikibazo cy’ingenzi kuko hari byinshi uzahamenyera kuko hari ubwo usanga umugabo adakunda kujyana n’umugore we ahantu henshi mu ruhame rw’abantu. Rero ibi bizagufasha kumenya niba yishimira kuba yagira aho mujyana muri kumwe.

6. Ese wumva abana tuzabyara bazaba bafite uwuhe mumaro mu buzima bwawe ?

Uwo muzabana ni ngombwa ko umenya niba afite igitekerezo cyo kuzabyara abana. Ubu ni bumwe mu buryo buzagufasha kumenya niba mu nshingano ze hazaba harimo abana muzabyarana. Bizatuma kandi umenya niba kugira abana benshi biri muri gahunda afite cyangwa niba yifuza kubyara bake.

7. Ese imibonano mpuzabitsina uyifata ute mu buzima bwawe ?

Iyi ni imwe mu ngingo zikunze guteranya ndetse no gusenya ingo zitari nkeya kubera bamwe baba batarabiganiriyeho mbere y’uko babana. Ni ingenzi rero kubaza uwo muteganya kurushinga kugirango wumve icyo abivugaho. Ni ngombwa kumenya uko mubipanga kuko usanga ari igikorwa gikorwa habaye ukumvikana ndese no kuba mufite umwanya uhagije. Ibi bizabafasha kumvikana kandi birinde ko mutabyumva kimwe.

8. Iyo urakaye ni iki kigufasha kongera gutuza ?

Iki ni ikibazo kidakunze kubazwa cyane kandi gifite akamaro kanini kuko uba ugomba kumenya icyatuma uwo mubana agaruka mu byishimo igihe yaba yarakaye. Ashobora kukubwira ko uburakari bwe bushira ari uko agiye muri siporo. Ibingibi bikazagufasha kumenya uko uzajya umwitwara imbere igihe yarakaye.

9. Ubana ute na mama wawe ndetse na bashiki bawe ?

Kubaza uko abana na mama we ndetse na bashiki be bizagufasha kumenya uko ubusanzwe abana n’igitsina gore muri rusange. Iyo umaze kumva uko babana bituma umenya niba nawe azajya agufata neza cyangwa niba akenshi atazajya akwitaho. Ni ngombwa ko ubimubaza kuko uko yari abanye na bashiki be niko nawe muzabana n’ubwo hari bimwe bishobora guhinduka.

10. Ni gute tugiye kuzajya twuzuzanya ?

Ubwuzuzanye hagati y’abashakanye ni ingenzi cyane kuko ari imwe mu nkingi zifasha kugirango urugo rukomere kandi rutere imbere. Rero ufite inshingano zo kubaza uwo muteganya kubana ku bijyanye n’ubwuzuzanye bwanyu kuko bizagufasha kumenya niba hari ibyo muzajya mufatanya mu mibereho yanyu.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 34
080883 Kuya 14-11-2021

Iki kinyejana biragoye kuresha umukobwa mukamarana umwaka mutari mwasangana

Nshimirimana Kuya 4-10-2021

jew nibzk vyos arimubwumvkan

Nshimirimana Kuya 4-10-2021

jew nibzk vyos arimubwumvkan

Obedi Kuya 16-07-2021

Nshaka umukobwa ankunda naje nkamukunda

AA Kuya 12-08-2020

MAMA

-xxxx- Kuya 7-08-2020

BITE

BCBC Kuya 2-08-2020

A

BURAYANI Kuya 1er-08-2020

BITE

CCC Kuya 31-07-2020

HHHH

UMUHOZA SANDIRINE Kuya 31-07-2020

UMUHUMWANYA

BENITHA Kuya 30-07-2020

ESEURANKUNDA

BENITHA Kuya 29-07-2020

GUNDA

BENITHA Kuya 29-07-2020

KUMUHAUMWANYA

BENITAUWASE Kuya 27-07-2020

GUKUNDANANEZA

korode Kuya 28-04-2020

koshakakomumbwira imibarewakandakugirango ufate umukunziwaweni ahamagarananabandibahungu

cyuzuzo melsa blandine Kuya 6-02-2020

kbx nibyo

Vans Kuya 9-04-2019

Nagire mbibutse bakunzi ba igihe.com. ko ibi bibazo ariby’abakobwa bakwiye kubaza abakunz babo bemurets kuitiranya.

Niyonkuru olivier Kuya 17-01-2019

bit nashaka mumbwire ibiranga umukobwa agukunda can kuko ari kure yanj ese arankunda none inyishu muzoba mukoz

Niyonkuru olivier Kuya 17-01-2019

bit nashaka mumbwire ibiranga umukobwa agukunda can kuko ari kure yanj ese arankunda none inyishu muzoba mukoz

Niyonkuru olivier Kuya 17-01-2019

bit nashaka mumbwire ibiranga umukobwa agukunda can kuko ari kure yanj ese arankunda none inyishu muzoba mukoz

Meek Mill Kuya 9-11-2018

Ndabashmr G6

Busiinje Kuya 28-07-2018

BAvNDI URUGORWUBAKWA NOKWUBAHANA BURUMWE AGAHAMUGENZIWE AGACIRO NOKUBABARIRANAMURIBYOSE MUKABIFASHWANOGUSENGA

seleste Kuya 4-07-2018

njewe mfite ikibazo, ese ibi bibazo utabimubajije byakugiraho ingaruka mu rukundo rwanyu ?
2)ese mwabyumvikanye ntimubikurikize umuryango wanyu wasenyuka ?

Pérouse Kuya 17-03-2018

Ntiyoz Wew Tugasenga Hamwe ?

nyirajyamubandi Kuya 16-03-2017

ukwezi.com

cyusa Kuya 7-10-2016

ijoro ribara uwariraye mwese muribeshya

DUSABIMANA Benoit Kuya 20-09-2016

Ndashaka umukobwa dukundananawe utirata ufite taye iringaniye ufite amabere atarimanini winzobe utarimugufi byibuze afite amashuri 6 yisumbuye kuzamurahejuru akampamagara tukavugana ufitegahunda ifatika saw ndategeje.

maniraguha jeandamulu Kuya 17-09-2016

Ikibazo Iyo ubajije Umukwobwa Ko Agukunda Akazana Ibindi Ntagusubize Abagukunda Cangwaoya ?

maniraguha jeandamulu Kuya 17-09-2016

Ikibazo Iyo ubajije Umukwobwa Ko Agukunda Akazana Ibindi Ntagusubize Abagukunda Cangwaoya ?

Due Kuya 17-09-2016

Urugo rwubakwa nimana kuko uba ufite ifaranga rugasenyuka waba utayafite rugasenyuka waba witonda rugasenwa numwe murimwe rero imana iyo itarubamo rurasenyuka.

brandine Kuya 16-09-2016

Nana cyimwe cyirimo cyubaka urugo kukobyose nukubera iman

Umubyeyi Kuya 16-09-2016

urugo rwubakwa no : gutekereza mbere yo gufata ibyemezo kwihangana,gukunda kimwe imiryango n’inshuti z’impande zombi gucishwa bugufi,gutega amatwi ugasaba imbabazi ukanababarira mugenzi wawe,...bijyanye no gucisha make.

Didier Kimenyi Kuya 16-09-2016

Izi nama zihuje nigihe kd nizubwenge
murakoze cyane

joma Kuya 16-09-2016

Ibi byose nta na kimwe cyubaka urugo kirimo ! Urugo rwubakwa n’uburyo witwara ku kintu kibaye ! Icyo nakwita maturite ! Ibindi byose ni ibyo mwihimbira !

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA