AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Youssef na Ayoub batashye baherekezwa n’Umuvugizi wa Rayon

Youssef na Ayoub batashye baherekezwa n’Umuvugizi wa Rayon
18-01-2022 saa 09:18' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1299 | Ibitekerezo

AbanyaMaroc Rharb Youssef na Ayoub Ait baherutse gusezererwa na Rayon Sports, bamaze kurira rutemikirere berecyeza iwabo aho basuye mu ikipe yabo ya Raja Casablanca yari yabatije Rayon Sports.

Aba bakinnyi babiri bari intizanyo muri Rayon, basanzwe ari aba Raja Casablanca yo muri Maroc ari na yo basubiyemo.
Bari bageze mu Rwanda muri Nzeri 2021 aho Raja Casablanca yabatije Rayon Sports bishingiye ku masezerano y’imyaka 5 y’ubufatanye yasinywe hagati y’aya makipe.

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, Rayon Sports yatangaje ko aba bakinnyi bari batijwe n’iyi kipe binyuze mu bufatanye bagiranye tariki ya 19 Nyakanga 2021, bagomba gusubira mu ikipe yabo.

Byabaye nyuma y’uko aba bakinnyi bari batangarije itangazamakuru ry’iwabo ko mu Rwanda babayeho nabi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Mutarama 2022, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahuye n’aba bakinnyi bubasezeraho ari na bwo mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere bahise berecyeza ku kibuga cy’indege gufata rutemikirire yabacyuye.

Abakinnyi Youssef na Ayoub baherekejwe n’umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul bahagurutse ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali I Kanombe Saa 23:40’ berekeza i Tunis aho biteganyijwe ko Ikipe ya Raja izahabakura na Jet Privee ku wa kane bajya Maroc.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA