AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Valens Ndayisenga wegukanye Tour du Rwanda 2 ari mu munyenga w’urukundo

Valens Ndayisenga wegukanye Tour du Rwanda 2 ari mu munyenga w’urukundo
20-09-2018 saa 16:13' | By Muhizi Olivier | Yasomwe n'abantu 11652 | Ibitekerezo

Valens Ndayisenga wanditse amateka muri 2014 ubwo yaegukanaga Tour du Rwanda bwa mbere mu mateka nk’umunyarwanda kuva aya marushanwa yaba mpuzamahanga ndetse akaza kubisubira muri 2016, ubu ari mu munyenga w’urukundo nyuma y’igihe kinini yari amaze ashakisha umukunzi .

Uyu musore ukomoka i Rwamagana ubu akaba atuye mu Bufaransa aho akina umukino wo gusiganwa ku magare nk’uwabigize umwuga, ubu afite imyaka 24 nk’uko y’amavuko.

Valens ukomoka i Rwamagana yegukanye Tour du Rwanda inshuro 2 ibintu bitarakorwa n’undi Munyarwanda

Uyu musore yatangiye guca amarenga ko ari mu rukundo mu mpera z’ukwezi kwa Kamena 2018 abinyujije ku rukuta rwe rwa Insatagram.

Ndayisenga yabwiye umukunzi we Akimana Sifa ko bimushimisha kuba hamwe nawe ndetse bikamuryohera kurushaho iyo amusabye ko bafatanya gutwara igare .

N’iyo Valens yaba ari mu myitozo Sifa aramusura

Iby’urukundo rw’aba bombi, byagaragaye ku munsi w’isabukuru ya Sifa ubwo Valens yamuteraga imitoma

Yagize ati "Isabukuru nziza mukunzi wanjye.Imigisha myinshi kuri wowe ishimire umunsi wawe w’amavuko.Ndagukunda uyu munsi ejo hazaza n’iteka ryose ."

Valens yateye imitoma Sifa ku munsi we w’amavuko amubwira ko amakunda urutazashira

Sifa nawe yagiye aba inyuma ya Valens mu bihe bitandukanye nko muri Tour du Rwanda ya 2018 aho yamusuye i Rubavu aho bari basoreje icyo gihe maze amusaba kuzatsinda agace gakurikiraho.

Sifa yasuye Valens muri tour du Rwanda ya 2018 amusaba gutsinda

Valens akimara kwegukana Tour du Rwanda ya 2014 yakunze gutangaza ko nta mukunzi afite ariko ko hari abajya babimusaba , akavuga ko atarabona amahitamo..

N’inshuti za hafi za buri wese yaba Valens cyangwa Sifa zirabizi kuko bajya bahura bagasangira bari hamwe .

Valens ntatinya kubigaragaza ku mbuga nkoranyambaga

Valens Ndayisenga yita ku mukunzi we akanabimubwira

Akimana Sifa ari mu rukundo na Valens Ndayisenga


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA