AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Umwe mu bishe Se w’icyamamare Michael Jordan agiye kurekurwa

Umwe mu bishe Se w’icyamamare Michael Jordan agiye kurekurwa
19-08-2020 saa 10:13' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 2042 | Ibitekerezo

Umwe mu bagabo bahamwe n’icyaha cyo kwica James Raymond Jordan Sr , se w’icyamamare muri basketball Michael Jordan, yahawe igihano nsimburagifungo.

Larry Demery yahawe igihano nsimburagifungo binyuze muri gahunda y’amasezerano y’agateganyo (MAPP), gahunda y’amasomo n’imyuga nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Kabiri na Komisiyo ishinzwe kugenzura no kurekura abashinjwa ibyaha muri Carolina y’Amajyaruguru.

James Jordan yishwe ku ya 23 Nyakanga 1993 ubwo yari aryamye mu modoka ye ku muhanda munini i Lumberton, muri Carolina y’Amajyaruguru.

Demery na mugenzi we Daniel Green bavuzweho kumwica bombi bahamwe n’icyaha cy’ubwicanyi bwo mu rwego rwa mbere bakatirwa gufungwa burundu.

Amajyaruguru ya Carolina yakuyeho igihano nsimburagifungo ku byaha byakozwe ku ya 1 Ukwakira 1994 cyangwa nyuma yacyo, ariko kubera ko Demery yakatiwe mbere yo guhindura iri tegeko, yari agifite uburenganzira.

Biteganyijwe ko Demery azatangira iyi mirimo nsimburagifungo ku wa 6 Kanama 2023.

Uhagarariye Michael Jordan yavuze ko nta bisobanuro bafite muri iki gihe.
Muri nkurumbarankuru igaruka ku mateka ya Jordan yise ‘Imbyino ya nyuma’ yagereranyije Se n’urutare.

Imodoka James Jordan yari atwaye ijoro ry’urupfu rwe ni impano y’umuhungu we. Muri iryo joro, yavuye mu muhanda aparika ku ruhande gato kugira ngo asinzire.

Ubwo bari bari mu rubanza, Demery yavuze ko we na Green bari biteguye kwiba moteli igihe imodoka ihenze yabahanze amaso bahindura intego. Jordan yakangutse abaza uko byagenze ahita araswa.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA