AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Umunyezamu wa Rayon Sports yatewe mu rugo bamushinja gutuma batsindwa na APR FC

Umunyezamu wa Rayon Sports yatewe mu rugo bamushinja gutuma batsindwa na APR FC
13-12-2018 saa 10:30' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 7482 | Ibitekerezo

Mu masaha y’igicuku cyo mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kane, umunyezamu w’Ikipe ya Rayon Sports, Bashunga Abouba, yagabweho igitero n’abantu bataramenyekana bamenaguye ibirahure by’inzu atuyemo n’umuryango we, banateragura amabuye hejuru y’inzu banamubwira amagambo yumvikanisha ko bamushinja kuba yagize uruhare mu gutsindisha ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe na mukeba wayo APR FC.

Bashunga yabwiye ikinyamakuru Ukwezi.com ko abantu bataramenyekana bateye urugo rwe ruherereye ku Ruyenzi mu murenge wa Runda, bakamena ibirahure by’inzu atuyemo bakanamubwira amagambo y’uko yatsindishije ikipe ya Rayon Sports, ku gitego cya kabiri cyabonetse mu minota y’inyongera bigatuma APR FC itahana instinzi y’ibitego 2 kuri 1 cya Rayon Sports.

Bashunga avuga ko nawe yababajwe no gutsindwa uyu mukino ariko ngo ntako batari bagize mu gushyira imbagara mu gushaka intsinzi n’ubwo bitabakundiye, ngo nawe ntabwo yakwishimira kuba batakaje amanota kuri uyu mukino ukomeye kandi usobanuye byinshi ku ikipe yabo.

Bashunga Abouba avuga ko umugore we n’abandi babana mu rugo bagize impungenge kubera abo bantu babateye mu rugo ariko ngo yagerageje kubihanganisha abumvisha ko akazi kabo katoroshye, kandi ngo yizeye ko biza gushira bagatuza.

Bashunga Abouba n’umugore we bamaze umwaka bakoze ubukwe

Uyu munyezamu wa Rayon Sports, asaba abakunzi b’iyi kipe gushyira imbaraga mu mikino isigaye no gushyira hamwe bagatahiriza umugozi umwe, akanabizeza ko mu mukino itaha bazakora ibishoboka byose bakitwara neza.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA