AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Umunyamakuru w’ imikino Karangwa Jules ubu niwe mujyanama wa FERWAFA mu by’ amategeko

Umunyamakuru w’ imikino Karangwa Jules ubu niwe mujyanama wa FERWAFA mu by’ amategeko
13-02-2019 saa 16:29' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2757 | Ibitekerezo

Karangwa Jules usanzwe ari umunyamakuru w’ imikino agiye gutangira inshingano nshya nk’ umujyanama mu by’ amategeko w’ Ishyirahamwe ry’ Umupira w’ Amaguru mu Rwanda FERWAFA.

Uyu munyamakuru wize amategeko muri Kaminuza y’ u Rwanda kuva muri 2012 kugera muri 2016 yabwiye UKWEZI ko ataramenya niba bizamworohera gufatanya izi nshingano nshya n’ umurimo asanzwe akora w’ itangazamakuru.

Ku wa Mbere w’ icyumweru gitaha nibwo Jules Karangwa azumvikana na FERWAFA uko amasezerano y’ akazi azaba ateye. Ati “Nyuma y’ icyo gihe nibwo nzamenya igihe nzatangirira akazi ariko n’ abandi bakozi batsindiye imyanya muri FERWAFA biteganyijwe ko bazatangira akazi mu kwezi kwa 3”

Karangwa uzwiho gukunda umwuga w’ itangazamakuru kuva yiga mu mashuri yisumbuye kugeza ubu, avuga ko bigoye gufatanya akazi k’ ubujyanama mu by’ amategeko n’ itangazamakuru ariko ngo azumvikana n’ umukoresha we mushya ariwe FERWAFA arebe ko byakunda akabikora byombi.

FERWAFA isanzwe ifite komiseri w’ Umunyamategeko ariko Karangwa Jules we azaba ari umukozi uhoraho wa FERWAFA mugihe komiseri we yitabazwa igihe bibaye ngombwa gusa.

Karangwa Jules niwe warushize abandi amanota mu kizami cy’ akazi cyo gushaka umujyanama wa FERWAFA mu by’ amategeko (Legal adviser). Uyu mwanya w’ akazi ni mushya muri iyi federasiyo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA