AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Umukire wo muri Africa y’Epfo yatorewe kuyobora CAF

Umukire wo muri Africa y’Epfo yatorewe kuyobora CAF
12-03-2021 saa 15:24' | By Editor | Yasomwe n'abantu 992 | Ibitekerezo

Patrice Motsepe umwe mu baherwe 10 ba mbere muri Africa, yatorewe kuyobora Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF.

Uyu muherwe wo muri Africa y’Epfo, ugiye kuyobora CAF mu myaka ine iri imbere, asimbuye Umunya-Madagascar Ahmad Ahmad.

Patrice Motsepe ni umwe mu bakire bo muri Afurika, aho urubuga rwa The Forbes rugaragaza ko ari ku mwanya wa cyenda n’umutungo ungana na miliyari 3.2$.

Uyu mugabo usanzwe ari nyiri Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo yatwaye CAF Champions League mu 2016, yari umukandida rukumbi ndetse yemejwe nka Perezida wa CAF mu nama y’Inteko Rusange ya 43 yabereye i Rabat muri Maroc kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Werurwe 2021.

Motsepe w’imyaka 59, yasimbuye ku buyobozi Umunya-Madagascar, Ahmad Ahmad, wahagaritswe na FIFA imyaka itanu mu bikorwa by’umupira w’amaguru ashinjwa imyitwarire mibi na ruswa.

Uyu mugabo wari ushyigikiwe na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yari ahanganye n’Umunya-Sénégal Augustin Senghor na Ahmed Yahya wo muri Mauritania, ariko aba bombi bagiriwe inama na Infantino, ko baba ba visi perezida ba CAF kuko uwo mwanya kuri ubu ugizwe n’abantu batanu, aho kuba batatu bari basanzweho.

Umunya-Côte d’Ivoire Jacques Anouma na we washakaga kuyobora CAF, yagizwe umujyanama wa Motsepe.

Kugeza ku wa Mbere w’iki cyumweru, byari byitezwe ko Motsepe azaba ahanganye na Ahmad Ahmad, ariko ubujurire uyu munya-Madagascar yatanze mu Rukiko rwa Siporo ku Isi (CAS/TAS) ntacyo bwamufashije ku matora kuko igihano cyagizwe imyaka ibiri kivuye ku myaka itanu.

Patrice Motsepe watorewe mu nama y’Inteko Rusange yahuje ibihugu 54 by’ibinyamuryango muri CAF, yabaye perezida wayo wa munani.

Muri manifesito ye y’ingingo 10 yiyamamarijeho harimo guteza imbere imiyoborere myiza y’umupira w’amaguru muri Afurika no gushora amafaranga mu iyubakwa ry’ibikorwaremezo bya siporo kuri uyu mugabane.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA