AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Ubwoba ni bwinshi mu bakunzi ba Rayon Sports, baburiwe kwitondera ibiri kuba ku ikipe yabo

Ubwoba ni bwinshi mu bakunzi ba Rayon Sports, baburiwe kwitondera ibiri kuba ku ikipe yabo
20-11-2017 saa 14:48' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 14377 | Ibitekerezo

Urupfu rutunguranye rwa Ndikumana Hamadi Katauti wari umutoza wungirije wa Rayon Sports, rwakurikiwe n’ibindi bihe bitoroshye byateye ubwoba abakunzi b’iyi kipe, birimo ifungwa ry’umutoza mukuru w’iyi kipe ndetse n’abakinnyi batandukanye bakomeje gutabwa muri yombi na Polisi y’igihugu. N’ubwo abakunzi ba Rayon Sports bagaragaza ubwoba bw’ahazaza h’ikipe yabo iri mu bihe bitoroshye, baraburirwa n’ubuyobozi bw’iyi kipe ko bagomba kwitonda no kwitwararika.

Mu gicuku cya tariki 14 Ugushyingo 2017, nibwo Ndikumana Hamadi Katauti yapfuye bitunguranye, ndetse tariki 15 Ugushyingo ahita ashyingurwa. Umuhango wo kumushyingura, ntiwitabiriwe na Olivier Karekezi kuko mu masaha yo kumanywa, mu gihe hategurwaga ibyo kumushyingura, uyu mutoza yahise atabwa muri yombi na Polisi akurikiranyweho ibyaha Polisi ivuga ko yakoze hifashishijwe ikoranabuhanga.

Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 19 Ugushyingo 2017, Rutanga Eric na Mukunzi Yannick nabo batawe muri yombi na Polisi, ndetse hari amakuru yizewe agera ku Kinyamakuru Ukwezi.com ashimangira ko hari abandi bakinnyi ba Rayon Sports nabo barimo gukurikiranwa, kuburyo hashobora gutabwa muri yombi n’abandi.

Rutanga Eric na Yannick Mukunzi batawe muri yombi nyuma y’umukino na Mukura VS

Ubuyobozi bwa Rayon Sports, mu itangazo bwashyize hanze kuri uyu wa Mbere, busaba abakunzi b’iyi kipe kwitonda no kwitwararika muri ibi bihe. Paul Muvunyi, Perezida wa Rayon Sports, muri iri tangazo yagize ati : "Ubuyobozi bwa Rayon Sports bukomeje kwihanganisha umuryango wa Ndikumana Hamadi Katauti, n’abakunzi be. Burabasaba kutivanga mu mikorere y’inzego z’umutekano zikurikiranye umutoza ndetse na bamwe mu bakinnyi ku byaha bakekwaho. Burangije bubasaba kurangwa n’ubwitonzi musanganywe no kurushaho kwegera ikipe yacu"

Kugeza ubu Polisi ntirasobanura byeruye ibyaha Karekezi Olivier na bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports bakoze n’inzira babikozemo, ariko hari amakuru avuga ko hatahuwe ubutumwa Olivier Karekezi yandikiranaga n’abantu batandukanye, bacura umugambi wo gushaka uko Ethiopia yatsinda Amavubi bityo ikipe y’igihugu ntijye mu mikino ya nyuma ya CHAN, kuko ngo Perezida wa FERWAFA, Nzamwita Vincent De Gaulle yari yishongoye ku bakinnyi bajyanye Amavubi muri CAN ya 2004 agaragaza ko nta gaciro ibyo bakoze bikwiye guhabwa. Olivier Karekezi kandi ngo hari bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports yari yasabye ko bakora ibishoboka byose Amavubi agasezererwa n’ubwo byarangiye Ethiopia isezerewe. Aya makuru ariko ntaremezwa n’inzego z’Ubugenzacyaha.

Ramadhan Nkunzingoma, Katauti Hamad na Karekezi Olivier bari basanzwe ari abatoza ba Rayon Sports, bakaba banahuriye ku kuba barahesheje Amavubi kujya muri CAN ya 2004


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA