Umutoza w’ umupira w’ amaguru Jonathan Mckinstry wigeze gutoza ikipe y’ igihugu amavubi yamaze kwishyurwa miliyoni 198 z’ amafaranga y’ u Rwanda yari aberewemo na Minisiteri y’ umuco na siporo.
Ni nyuma y’ uko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi, FIFA, ryari ryahaye u Rwanda tariki ya 25 Mata 2019 nk’umunsi ntarengwa, ngo rube rwamaze kwishyura asaga $215,000 rwari rubereyemo McKinstry, wirukanwe mu buryo budakurikije amategeko.
McKinstry wari umaze umwaka n’igice atoza Amavubi yirukanywe mu gitondo cyo ku wa Kane tariki 18 Kanama 2016 mu gihe yari yazindukiye mu kazi ndetse amaze gutanga urutonde rw’abakinnyi yifuzaga kuzakoresha ku mukino Amavubi yari afitanye na Ghana mu guhatanira itike y’Igikombe cya Afurika cya 2017.
Mckenstry yirukaniwe kudatanga umusaruro mwiza. Yatangiye gutoza Amavubi ari myanya 60 ya mbere ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA, ariko nyuma y’ umwaka n’ igice ayatoza yari amaze kurenga 100 asubira inyuma.
Tariki 4 Gicurasi 2018, Perezida FERWAFA, Brig Gen Sekamana Jean Damascène, yatangaje ko kwirukanwa k’uyu mutoza kwakozwe mu buryo budahwitse.
Umutoza Mckinstry yareze FERWAFA muri FIFA itegeka ko yishyurwa ibihumbi 182 by’amadolari ya Amerika, akabakaba 157 000 000 Frw. Aya mafaranga u Rwanda rwatinze kuyishyura arazamuka agera kuri miliyoni 198 arinayo yishyuwe nk’ uko amakuru aturuka mu nzego zibishinzwe abivuga.