Niyibigira Patrick wari umaze imyaka 3 ashinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’abakinnyi muri Gasogi United yitabye Imana kuri uyu wa Gatatu azize impanuka y’imodoka nk’uko byemejwe n’iyi kipe.
Niyibigira yakoraga muri Gasogi United kuva hatangijwe umushinga wo gutangiza ikipe, ikabanza kwitwa Unity de Gasogi mu mwaka w’imikino wa 2017/18.
Angelibert Mutabaruka ushinzwe abafana ba Gasogi United mu butumwa yashyize kuri twitter yagize ati “Niyibigira Patrick wari Team Manager wa Gasogi United yitabye Imana mu kanya gashize azize impanuka y’imodoka. RIP !”.
Umuyobozi wa Gasogi United, KNC, yaherukaga kuvuga ko Niyibigira Patrick ari umwe mu bafatanyabikorwa b’iyi kipe kuko yagize uruhare mu ishingwa ryayo, ashaka abakinnyi bakiri bato.
Niyibigira yabaye umusifuzi mu mupira w’Amaguru mu Rwanda, anasifura imikino ya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere.
Yari asanzwe kandi ari mu bakomiseri babara ibihe byakoreshejwe n’abasiganwa mu marushanwa yateguwe n’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda (RAF).
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) riri mu bifatanyije na Gasogi United n’umuryango wa Niyibigira Patrick.
Mu butumwa ryanyujije kuri Twitter, ryagize riti "FERWAFA yifatanyije na Gasogi United mu byago byo kubura uwari Team Manager wabo witabye Imana mu masaha atambutse. Twifatanyije kandi n’umuryango mugari w’abakunzi b’umupira w’amaguru muri ibi byago by’umwihariko umuryango wa Patrick Niyibigira.
Imana imwakirane ubwuzu mu bayo.
Ibinyujije kuri Twitter, Gasoni United yagize iti “Umuryango mugari wa Gasogi United ushenguwe n’urupfu rutunguranye rw’uwari Team Manager wayo NIYIBIGIRA Patrick wazize impanuka. Gasogi United yihanganishije umuryango we n’abasportifu bose muri rusange.”
Iyi mpanuka yabere i Kanombe ku Kimodoka yahitanye Niyibigira n’umumotari