AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Sadate yishimiye ko yiyunze n’Umunyamakuru Sam Karenzi bamaze iminsi baterana amagambo

Sadate yishimiye ko yiyunze n’Umunyamakuru Sam Karenzi bamaze iminsi baterana amagambo
16-04-2021 saa 13:51' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2146 | Ibitekerezo

Munyakazi Sadate yatangaje ko yishimiye kuba yiyunze na Sam Karenzi usanzwe ari Umunyamakuru w’ibiganiro by’imikino kuri Radio 10 bari bakunze kugaragara baterana amagambo ku mbuga nkoranyamba.

Munyakazi Sadate wigeze kuba Perezida w‘ikipe ya Rayon Sports, atangaje ibi nyuma y’uko we n’Umunyamakuru Sam Karenzi bagiranye ibiganiro byo gucoca ibibazo bafitanye.

Ibi biganiro byabahuje ku busabe bw’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC) rwari rwaregewe ibyerekeye iki kibazo.

Ni igikorwa cyabereye ku biro by’Urwego rw’Itangazamakuru Ryigenzura (RMC), ku wa Kane tariki ya 15 Mata 2021, aho Munyakazi Sadate na Sam Karenzi bari bahamagajwe bombi.

Sedate nkuko yabicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, yagaragaje ko yashimishijwe cyane n’intambwe yatewe hagati ye na Sam Karenzi nyuma y’igihe bari mu makimbirane ya hato na hato.

Ati “Nshimiye RMC BARORE naba Commissaires mwari kumwe ejo kuba mwarumvise ikibazo nabagejejeho mukadufasha. Reka nshimire na RadioTv10 na Sam Karenzi kuri Engagements nziza mwafashe. Nizera ko ibyo twaganiriye hariya bizafasha. Burya nta kintu Kiza nko kumvikana.“

Ubu butumwa yabushyize hanze, nyuma y’uko RMC ibatumije bombi (Sadate na Sam Karenzi) kugira ngo uru rwego rubashe kubunga nyuma y’igihe cyari gishize aba bagabo batavuga rumwe nkuko byakunze kugaragara.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA