AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Rwatubyaye yabonye ikipe y’i Burayi

Rwatubyaye yabonye ikipe y’i Burayi
24-01-2021 saa 08:00' | By Editor | Yasomwe n'abantu 964 | Ibitekerezo

Rwatubyaye Abdoul byavugwaga ko ashobora kwinjira muri APR FC, yamaze kubona ikipe yo ku mugabane w’u Burayi aho azakina muri FC Shkupi yo muri Macedonia.

Mu minsi yashize byakunze kuvugwa ko uyu myugariro wo hagati w’ikipe y’Igihugu Amavubi ashobora kwinjira muri APR FC nyuma y’uko arangije amasezerano muri Suitch Backs yo muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Mu minsi yashize kandi, Maj Gen Mubarak Muganga uherutse kugirwa umuyobozi wa APR, yari yavuze ko kuba Rwatubyaye yagaruka muri iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda ntacyo byaba bitwaye kuko ari nko mu rugo dore ko yayikiniye kandi akayivamo neza.

Radion ikora ibijyanye n’imikino mu Rwanda B&B FM Umwezi yatangaje ko uyu myugariro yamaze gusinya amasezerano y’amezi atandatu mu ikipe ya FC Shkupi yo muri Macedonia.

Rwatubyaye yinjiye muri iyi kipe isanzwe iri mu kiciro cya mbere muri kiriya gihugu, yashinzwe muri 2012 ikaba inaza mu myana y’imbere dore ko mu mwaka w’imikino ushize yawurangije iri ku mwanya wa gatanu.

Iyi kipe kandi isanzwe yitabira amarushanwa akomeye ku mugabane w’u Burayi kuko uyu mwaka yitabiriye Uefa Europa League, ariko ikaza gusezererwa.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA