AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Rutamu yahishuye ko yagiye kwibera muri Amerika – Amafoto

Rutamu yahishuye ko yagiye kwibera muri Amerika – Amafoto
6-08-2018 saa 18:01' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 12785 | Ibitekerezo

Umunyamakuru Rutamu Elie Joe wari umaze igihe kitari gito yarigaruriye umubare munini w’abakurikira amakuru ya Siporo , yagaragaje ko nyuma yo kuva mu Rwanda yerekeje muri Amerika ndetse ko ari mu buzima buryoshye muri kiriya gihugu kiri mu bikomerezwa.

Mu mpera z’ukwezi gushize kwa Nyakanga, nibwo mu bitangazamakuru bitandukanye byo mu Rwanda byatangaje inkuru yo gusezera burundu mu itangazamakuru kwa Rutamu Elie Joe, ndetse ko yanerekeje mu mahanga ariko mu buryo atari yagaragaje igihugu agiyemo.

Ibyo kugenda kwa Rutamu byasanishijwe n’ibyo we ubwe yari yitangarije ubwo igikombe cy’Isi cyatangiraga, avuga ko ikipe ya Messi ariyo Argentine ngo nidatwara igikombe cy’isi azasezera burundu mu itangazamakuru, binarangira iyi kipe itagitwaye cyane ko yasezerewe itaragera muri kimwe cya kane, igikombe kiza kwegukanwa n’ikipe y’Ubufaransa.

Nyuma y’uko ikipe ya Argentine idatwaye igikombe nk’uko Rutamu yari yavuze ko nibitaba azahita asezera mu mwuga we, abantu bakomeje gutega amaso ikigiye gukurikira, by’umwihariko abakundaga ibiganiro bye batahwemye kumugaragariza ko ibyiza ari uko yakisubiraho.

Rutamu ari kurya ubuzima muri Amerika

Tariki 30 Nyakanga uyu mwaka nibwo abakunzi ba Rutamu bumvise inkuru itarabashimishije ivuga ko yamaze gusezera mu mwuga burundu, ndetse ko atakiri ku butaka bw’u Rwanda.

Kuri uyu wa Mbere nibwo uyu musore wakunzwe cyane mu nkuru za Siporo, ubusesenguzi no kogeza imikino y’umupira w’amaguru haba iyo mu Rwanda n’iyo hanze, yashyize amafoto ye kuri Instagram amugaragaza ari kwirira ubuzima mu bice bitandukanye byo muri Amerika.

Hari amakuru yizewe ikinyamakuru Ukwezi.com cyamenye ubwo Rutamu yuriraga rutemikirere , yavugaga ko yagiye muri gahunda zo kwiga n’ubwo nyir’ubwite atigeze agira icyo abivugaho mbere yo kugenda.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA