AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Rayon Sports yananiwe gukura intsinzi kuri Police FC mu mukino w’ishiraniro - Amafoto

Rayon Sports yananiwe gukura intsinzi kuri Police FC mu mukino w’ishiraniro - Amafoto
25-02-2017 saa 17:52' | By Muhizi Olivier | Yasomwe n'abantu 5641 | Ibitekerezo

Ikipe ya Rayon Sports ntiyorohewe n’umukino wa shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda wayihuje na Police FC, ndetse ntiyabashije kubona intsinzi nk’uko byari byitezwe dore ko mu mukino ubanza Rayon Sports yari yanyagiye Police FC 3-0.

Umukino wabanjirijwe no gukusanya inkunga yo gufasha umukinnyi Gangi urwaye

Amakipe yombi yatangiye kotsanya igitutu kare kuko ku munota wa gatandatu w’igice cya mbere, Kwizera Pierrot yaboneye Rayon Sports igitego cya mbere ku burangare bw’abakinnyi ba Police FC b’inyuma.

Amakipe yombi yahanganye mu buryo bugaragara

Rutahizamu umaze kubaka izina muri Police FC, Usengimana Danny, ku munota wa 14 yaboneye ikipe ye igitego cyo kwishyura umukino usubira ibubisi. Police FC yakomeje kotsa igitutu Rayon Sports cyane maze ku munota wa 40 ibona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Mico Justin ku burangare bw’abakinnyi b’inyuma ba Rayon Sports nka Rwatubyaye wabanje mu kibuga ariko byagaragaraga ko ahuzagurika cyane.

Perezida wa FERWAFA na Perezida wa FIFA barebanye uyu mukino

Perezida wa Rayon Sports aha yari yumiwe ikipe ye imaze gutsindwa

Perezida wa FIFA, Giani Ifantino, na we yarebye uyu mupira byagaragaraga ko Police FC irusha Rayon Sports mu gice cya mbere. Igice cya mbere cyarangiye ari ibitego bibiri bya Police FC kuri kimwe cya Rayon Sports.

Mu gice cya kabiri Rayon Sports yatangiye kurushaho kotsa igitutu Police FC ndetse itsinda igitego baracyanga ariko ntiyacika intege ikomeza gushakisha igitego, kugeza ubwo byaje kuyihira mu minota ya nyuma ibasha kwishyura, abafana ba Rayon Sports bahugurukira rimwe barafana. Mu minota 6 yongeweho, Rayon Sports yagerageje kotsa igitutu Police FC ariko ntibyayihira, umukino urangira ari 2-2 amanota zirayagabana.

King James mu bafana ba Rayon Sports barebye uyu mukino

AMAFOTO : New Focus


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA