Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 24 Mata 2017, nibwo umutoza Masudi Djuma yahagaritswe mu ikipe ya Rayon Sports azira kutitwara neza, nyuma ya gusezererwa mu mikino ya CAF Confederation Cup ikuwemo na Rivers United yo mu gihugu cya Nigeria.
Ikinyamakuru Ukwezi.com cyagiranye ikiganiro n’Umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier ku murongo wa telefone, adusobanurira uko biteye. Yagize ati : ”Nibyo Masudi twamuhagaritse icyumweru kimwe, igihano kizatangira ejo kuwa Kabiri tariki 25 Mata, icyo azira hari ibyo twumvikanye atakoze, yahagaritswe nibura imikino 2 ibindi birambuye turabibatangariza ejo”
Masudi ahagaritswe mu gihe urugamba rwo gushaka igikombe cya shampiyona rukomeje, aho mu mikino ya vuba iteganyijwe harimo uwo Rayon Sports izakina na Etencilles FC na Mukura, uyu wo ukaba ari umukino w’ikirarane. Rayon Sports iyoboye urutonde rwa shampiyona aho irusha APR FC ya kabiri amanota 5 n’imikino 2 y’ibirarane isigaje, bisa n’aho uyu mutoza yamaze kuyigeza ku gikombe.
Hari amakuru yizewe agera ku Kinyamakuru Ukwezi.com avuga ko gusezererwa kwa Rayon Sports, ubuyobozi bw’ikipe bwabishyize ku mutoza Masudi buvuga ko atigeze yitwara neza, kandi nyuma y’icyumweru yahawe cy’igihano hakaba hashobora no kuzaho ibindi byemezo birimo no kuba bamusezerera burundu ariko ibi byo bakazabanza kubyigaho bihagije.