AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Rayon Sports yaciwe akayabo na CAF izira guteza imvururu n’imirwano mu mukino

Rayon Sports yaciwe akayabo na  CAF izira guteza imvururu n’imirwano mu mukino
9-08-2018 saa 12:09' | By Muhizi Olivier | Yasomwe n'abantu 4774 | Ibitekerezo

Nyuma y’aho CAF ifatiye ibihano Rayon Sports izira imyambarire idahwitse igacibwa amadorari y’Amerika 2000, ubu yamaze gufatirwa ibindi bihano aho yaciwe akayabo k’agera ku bihumbi 20 by’Amadorali ya Amerika, ni ukuvuga asaga Miliyoni 17 z’amafaranga y’u Rwanda, ikaba izira guteza imvururu n’imirwano mu mukino uherutse kuyihuza na USM Alger yo muri Algeria.

Uyu mukino Rayon Sports ishinjwa gutezamo imvururu n’imirwano , yakinaga n’ikipe ya USM Alger yo muri Algeria, mu mukino wo kwishyura wari mu irushanwa rya CAF Confedetion Cup, waberaga i Blida kuri Moustapha Tchaker muri Argelia.

Uwo mukino wakinwe tariki 29 Nyakanga 2018, wagaragayemo ishyaka ku mpande zombi, ifirimbi ya nyuma iza kuvuga amakipe yombi afite igtego kimwe kri kimwe.

Umukino ukirangira Yannick Mukunzi yashyamiranye n’umukinnyi wa USM Alger, hahita havuka imvururu, maze imirwano itangira ubwo baza gukizwa n’abashinzwe umutekano.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Kanama 2018, nibwo CAF yasohoye itangazo rigaragaza ko Rayon Sports yafatiwe ibihano kimwe n’abakinnyi batatu bayo , nyuma y’uko bigaragaye ko aribo bateje izo mvururu.

Ayo mafaranga yaciwe Rayon Sport yose ari mu byiciro bitatu bitewe n’ikosa buri umwe muri aba bakinnyi uko ari batatu yagiye akora.

Ku bijyanye n’amakosa Mukunzi Yannick yakoze, Rayon Sport yaciwe Rayon Sports yaciwe amande y’Amadorali y’Amerika ibihumbi 10 ; icibwa amadorali y’Amerika 5,000 ku makosa yakozwe na Chruist Mbondi ; inacibwa andi madorali 5000 ku makosa ya nyezamu Kassim Ndayisenga yose hamwe aba amadorali ibihumbi 20.

Aba bakinnyi nabo bafatiwe ibihano byihariye birimo guhagarikwa imikino, aho Mukunzi Yannick yahagaritswe igera kuri 3 Chruist Mbondi ahagarikwa imikino 2 naho umunyezamu Kassim Ndayisenga nawe ahagarikwa imikino 2.

Mu mikino Mukunzi Yannick azasiba harimo ibiri Rayon Sports izakurikizaho y’amatsinda ndetse n’undi umwe mu gihe Rayon Sports yaba igeze muri 1/4. Mu gihe yaba ivuyemo, Yannick azasiba undi mukino mu marushanwa itaha ya CAF.

Rayon Sports kandi yasabwe kwishyura aya mafaranga mu minsi 60 uhereye igihe baboneye iyi baruwa .


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA