Ikipe ya Rayon Sports iherutse kwirukana uwari umutoza wayo umunya-Mexique Javier Martinez, biravugwa ko ishaka kumusimbuza umutoza wa AFC Leopards Casa Mbungo.
Martinez yirukanye nyuma y’ amasaha make amaze gutsinwa umukino wahuje Rayon Sports na APR FC, ukarangira Rayon itsinzwe 2-0.
Uretse Casa Mbungo Andre watoje AS Kigali na Police FC kuri ubu ushakishwa na Rayon Sports undi mutoza uhabwa amahirwe yo gusimbura Martinez muri Rayon Sports ni Hassan Oktay wahoze atoza ikipe ya Gor Mahia.
Casa Mbungo yatangiye gutoza AFC Leopards mu kwezi kwa 2 uyu mwaka, hari amakuru avuga ko amaze amezi 5 adahembwa.
Nairobi News yatangaje ko Casa Mbungo yamaze guha Leopards integuza y’ iminsi 15. Yagize ati “Hari amakipe menshi yanyeretse ko ankeneye, gusa sinafata umwanzuro kano kanya kuko ndacyafitanye amasezerano y’ akazi na Leopards”.
Casa Mbungo yavuze ko yahaye iyi kipe integuza nk’ uko biteganywa n’ amategeko ngo azafata umwanzuro muri iyi minsi 15 y’ integuza.