Umutoza RUDI GUTENDORF watoje Ikipe y’ igihugu cy’ u Rwanda mu 1999 yitabye Imana kuri uyu wa 14 Nzeri 2019 aguye iwabo mu mujyi wa Koblenz mu gihugu cy’ u Budage.
Nyakwigendera RUDI GUTENDORF ari mu batoza batoje amakipe menshi kuko yatoje amakipe 19 harimo n’ Amavubi yatoje mu 1999 kugera muri 2000.
Perezida wa Sena y’ u Rwanda Bernard Makuza yashimiye uyu mutoza akazi keza yakoreye u Rwanda anamwifuriza kuruhukira mu mahoro.
Ma pensée @FERWAFA à l'endroit de Mr RUDI GUTENDORF qui a été Entraineur de notre Equipe Nationale @RwandaAmavubi 1999.Dècédé ce 14.09.2019 chez lui à Koblenz à l'âge de 93 ans.Merci pour ses gracieux et loyaux services @rbarwanda @Radio10 @isangostar Que son âme repose en paix. pic.twitter.com/1dhQpjGzN6
— Makuza Bernard (@_MakuzaBernard) September 14, 2019
Rudi Gutendorf yatoje Amavubi asimbuye Turkey MetinTürel wayatoje kuva mu 1991 nawe akorerwa mu ngata na Serbia na Montenegro RatomirDujković wayatoje kuva 2001kugera muri 2004.
Rudi Gutendorf yavutse tariki 30 Kanama 1926, yitabye Imana ejo tariki 14 Nzeri 2019 afite imyaka 93.
Mbere y’ uko aba umutoza yakiniye ikipe y’ iwabo yitwa TuS Neuendorf. Yahagaritse gukina mu 1953, abona license y’ ubutoza mu 1954, yaherukaga gutoza muri 2003.