AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Polisi yafashe abarimo Olivier Karekezi na Michael Sarpong bashyirwa mu kato

Polisi yafashe abarimo Olivier Karekezi na Michael Sarpong bashyirwa mu kato
19-08-2020 saa 10:28' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 3188 | Ibitekerezo

Polisi y’Igihugu yatangaje ko yafashe abantu 11 barimo umutoza wa Kiyovu Sports, Olivier Karekezi n’abandi bakinnyi batandukanye baherutse kwitabira ibirori by’umukunzi wa Rutahizamu Michael Sarpong.

Ibi birori byabereye i Nyamirambo ahazwi nka Fazenda, byitabiriwe n’abarimo inshuti za hafi z’uyu mukinnyi n’umukunzi we uzwi nka Djazila.

Muri ibi birori byagaragaye ko ababyitabiriye ntan’umwe wari wubahirije amabwiriza yo kwirinda Coronavirus kuko nta wari wambaye agapfukamunwa ndetse nta guhana intera kwarimo nka zimwe mu ngamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cyibasiye Isi.

Ubwo amafoto y’abari babyitabiriye yajyaga ahagaragara ku wa Mbere, benshi banenze ababyitabiriye kuba barirengagije ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yabwiye Radiyo Rwanda ko abantu 11 muri 13 bari bitabiriye ibi birori, bamaze gushyirwa mu kato.

Ati “Bariya bantu bari bameze kuriya bafatanye urunana urumva atari ikibazo mu gihe bigaragara ko iyo ahantu hahuriye abantu benshi bifashe kuriya biteza ikibazo. Ntabwo umunsi umwe [mu kato] uhagije kandi ntabwo twakwizera ko baba ari bazima."

"Iminsi y’akato ijyenwa na RBC [Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuvuzi] nkeka iri bwubahirizwe. N’abandi bose bakwiye kubyumva, icyorezo kirica kandi ni ikibazo.”

CP John Bosco Kabera yavuze ko abandi babiri bagishakishwa mu gihe hari n’abandi bahamagajwe na polisi kugira ngo batange amakuru.

Abitabiriye ibirori by’isabukuru y’umukunzi wa Sarpong ntabwo bari bubahirije amabwiriza yo kwirinda Coronavirus


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA