Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yahaye impano y’ igare Bahati Patient wo mu murenge wa Gisenyi uherutse kugaragaza impano idasanzwe mu gutwara igare.
Iri gare uyu musore w’ imyaka 21 yarishyikirijwe na Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa mu muhango wabereye kuri Stade Amahoro i Remera, kuri uyu wa 8 Ukuboza 2019.
Nyuma yo gushyikirizwa iri gare yemerewe na Perezida Kagame amaze kubona amashusho yafashwe agaragaza impano yo gutwara igare uyu musore afite yagize ati “Perezida ni umubyeyi Imana imukubire inshuro 1000”.
Bahati Patient ibyishimo bidasanzwe kuri uyu musore ufite impano ihambaye yo gutwara no kwiyereka ku igare
Minisitiri Munyangaju washyikirije uyu musore igare, yavuze ko ari impano yahawe na Perezida Kagame mu rwego rwo gushyigikira abana b’Abanyarwanda bagaragaza impano mu mikino itandukanye.
Yagize ati “Ni ukugira ngo n’undi mwana wese ufite impano, nabona ko Patient yabonye impano ya Perezida wa Repubulika, na we ashobore gukomeza muri iyo nzira. Natwe tuzashobora gushyiramo imbaraga kugira ngo abo bana bafite izo mpano bose tubashakishe, dushobore kubafasha kugira aho bagera.’’.
Minisitiri Mimosa avuga ko Leta y’ u Rwanda izakomeza gushyigikira abana bafite impano
Bahati Patient avuga ko kuva muri 2017 aribwo yatangiye kwiga gukorera udukoryo ku igare. Uyu musore asunika igare akikaragira mu kirere akagwa ku igare rigenda.