AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Mu bantu icumi icenze batatu bavunika umugongo- KNC avuga ku mukinnyi bise ‘Intare y’Akanwa’

Mu bantu icumi icenze batatu bavunika umugongo- KNC avuga ku mukinnyi bise ‘Intare y’Akanwa’
17-08-2020 saa 15:26' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 3629 | Ibitekerezo

Umuyobozi Mukuru w’Ikipe ya Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles wamamaye nka KNC yaburiye abakinnyi b’inyuma mu makipe ya hano mu Rwanda kubw’akaga bagiye guhura nako kubera rutahizamu iyi kipe iherutse kugura wiswe ‘Intare y’Akanwa Rwabwiga’.

Muri rusange Gasogi United ivuga ko ifite abakinnyi benshi yaguze izifashisha mu mwaka utaha w’imikino ndetse ikagira n’abafite amazina y’amatazirano barimo ‘Intercontinental ballistic missile nuclear warhead, Mark V ndetse n’uwo bise Intare yo mu Bigogwe.

Ku wa 14 Kanama 2020, binyuze ku rukuta rwa Twitter rwa Gasogi United nibwo hatangajwe ko iyi kipe yasinyishije rutahizamu wa Le Messager Ngozi, Iddy Museremu, watsinze ibitego byinshi (19) muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Burundi mu mwaka ushize w’imikino wa 2019/2020.

Ubuyobozi bwa Gasogi United bwatangaje ko Iddy Muserumu ‘Intare y’Akanwa yasinye amasezerano yo kuyikinira imyaka ibiri.

Mu kiganiro Rirarashe gitambuka ku bitangazamakuru bya TV1 na Radio1, KNC yavuze ko icyabayeho ari ukugira ngo abantu bamenye uyu mukinnyi wiswe ‘Intare y’Akanwa Rwabwiga’.

Ati “Intare y’Akanwa abantu barayibonye, bamwe bavuga amagambo menshi kuko narababwiye ngo muzayimenya, ibyabayeho ni ukuyimenya. Kuyakira muzayakira kandi Intare y’Akanwa abantu barayishimiye, ni uko turi muri COVID19 kuko narababwiye ko abantu bari kunywa guhera ku Akanyaru kugera mu Bweyeye.”

KNC yavuze ko Intare y’Akanwa igira umuvuduko udasanzwe mu kibuga ndetse isa na Raheem Sterling ukina muri Manchester City.

Yagize ati “Abantu bazayibona, ni Intare idatsindwa, ni Intare ishaka igitego ku buryo bushoboka. Igira umuvuduko wo mu rwego rwo hejuru noneho mu bantu icumu icenze batatu bacika umugongo. Ubwo ndimo ndabwira abakina inyuma mu bwugarizi kugira ngo mwirinde.”

Yakomeje agira ati “Nubona agukubise icenga wihanyanyaza mureke ahite kuko ushobora guhara umwuga wawe. Byaba bimaze iki ko ushaka kumwizirikaho ugacika umugongo ukareka umupira ? Wamuretse agatambuka ko udahura na Gasogi United buri munsi ?”

Uyu muyobozi wa Gasogi United yavuze ko ibi abivuze mu rwego rwo kuburira abakina mu bwugarizi ngo birinde batazahura n’akaga bashobora guterwa n’uyu rutahizamu avuga ko imikino yose yakinnye yagiye atsinda igitego.

Ati “Ubu rero aba ‘Défenseur’ , ndagira ngo mbagire inama yoroshye cyane, nubona Intare y’Akanwa jya ujya ku ruhande aho kugira ngo ucike umugongo. Hatazagira umu ‘Défenseur’ unyitwaza ngo urabona Intare y’Akanwa yankuye mu mwuga….”

Ibyo wamenya kuri rutahizamu ‘Iddy Museremu’

Iddy Musermu yavutse muri 1996. Areshya na 1,65 cm.Yavukiye muri Ngozi mu Majyaruguru y’u Burundi. Yatangiriye gukinira umupira mu ikipe ya Shikiri yo mu gace k’iwabo.

Afite imyaka 10 nibwo yagiye muri Academie ya Le Messager Ngozi. Imyaka mike yari afite niyo yamuberaga imbogamizi ngo ajye mu ikipe ibanzamo ariko akabifashwamo n’ubuhanga yari afite. Muri 2009 nibwo yagiye muri ikipe y’ingimbi ya Le messager Ngozi.

Uyu musore azwiho ubuhanga mu gutindana umupira ariko akaba anakunze gutsinda ibitego bya za ‘Coup francs. Ibitego 2 yinjije Flambeau du Centre muri Phase retour byose yabitsinze kuri coup francs.

Iddy Museremu ari mu bagize uruhare runini ngo Messager Ngozi yegukane igikombe cya Shampiyona kuko yayitsindiye ibitego 19 muri 51 yatsinze muri rusange.

Messager Ngozi yegukanye igikombe ifite amanota 64 mu gihe Musongati FC ya kabiri yari ifite amanota 56, Aigle Noire iba iya 3 n’amanota 48.

Mu bitego 19 Iddy Museremu yinjije, yabitsinze amakipe 11 muri 15 akina icyiciro cya mbere muri Shampiyona y’u Burundi. Amakipe 4 niyo gusa atabashije kwinjiza igitego.

Mu 2011, yabaye umukinnyi mwiza mu gikombe cya Copa CocaCola gitegurwa n’uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, Brasserie et Limonaderie du Burundi (BRARUDI) rikinwa n’abakinnyi bakiri bato mu bo mashuri yisumbuye batarengeje imyaka 16.

Mu 2012, nibwo afatanyije n’ikipe ye Messager Ngozi babashije kujya mu cyiciro cya mbere ndetse ni nawe watsinze igitego cya 3 ubwo Messager Ngozi yatsindaga Wazee FC yo muri Rumongi ubwo bakinaga umukino wa Kamarampaka.

Uyu musore yakomeje gufatanya n’ikipe ye kugeza ubwo mu 2019, yaje gutorwa mu ikipe nziza yaranze ‘Saison’ mu Burundi. Mu kwezi kwa 10 yatowe nk’umukinnyi mwiza muri Shampiyona.

Mu mwaka ushize w’imikino mu Burundi, Iddy yafashije ikipe ye kwegukana igikombe cya Shampiyona ndetse anaba uwa mbere watsinze ibitego byinshi (19).

Iddy Museremu ari mu bagize uruhare runini ngo Messager Ngozi yegukane igikombe cya Shampiyona kuko yayitsindiye ibitego 19 muri 51 yatsinze muri rusange. Messager Ngozi yegukanye igikombe ifite amanota 64 mu gihe Musongati FC ya kabiri yari ifite amanota 56, Aigle Noire iba iya 3 n’amanota 48.

Mu bitego 19 Iddy Museremu yinjije, yabitsinze amakipe 11 muri 15 akina icyiciro cya mbere muri Shampiyona y’u Burundi. Amakipe 4 niyo gusa atabashije kwinjiza igitego.

Ikipe ya Gasogi United iri mu makipe yagerageje kwiyubaka aho kuri ubu mu bandi bakinnyi imaze kugura mu makipe atandukanye harimo Iradukunda Bertrand wavuye muri Mukura Victory Sports, Beya Beya Hervé wavuye muri AS Maniema, Nzitonda Eric wavuye muri Gicumbi FC.

Harimo kandi Bugingo Hakim wakinaga muri Rwamagana City FC, Nkunzimana Sadi wavuye muri Espoir FC, umunyezamu Mfashingabo Didier wa Etoile de l’Est, Umunye-Congo Bola Lobota Emmanuel na Mazimpaka André wakiniraga Rayon Sports.

Umuyobozi wa Gasogi United yavuze ko mu bakinnyi icumu uyu musore acenze batatu bavunika umugongo

Uyu musore afite ibihembo bitandukanye yagiye yegukana mu Burundi

Umuyobozi Mukuru wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles wamamaye nka KNC Imfura y’Iwacu


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA