Myugariro w’iburyo, Rusheshangoga Michel, yasezeye gukina umupira w’amaguru ku myaka 26, aho agiye gutangira ubuzima bushya bwo kubaka urugo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Rusheshangoga yatangaje bidasubirwaho ko asezeye kuri ruhago mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 27 Ukuboza 2020.
Ni nyuma y’imyitozo yabereye kuri Stade ya Kigali, ari nabwo Rusheshangoga Michel yasezeye kuri bagenzi be bakinana muri AS Kigali, avuga ko agiye gutangira ubuzima bushya.
Yavuze ko atishimiye gusiga bagenzi be kuko kuri we AS Kigali ari umuryango, asaba abo bakinanaga gukomeza intego bihaye mu marushanwa atandukanye bari gukina arimo CAF Confederation Cup.
Rusheshangoga yari amaze umwaka umwe n’igice mu Ikipe y’Umujyi wa Kigali nyuma yo kuyigeramo mu mpeshyi y’umwaka ushize wa 2019. Muri Gicurasi uyu mwaka, yari yongereye amasezerano y’umwaka umwe.
Nshimiyimana Eric wamutoje mu Isonga FC, APR FC ndetse akaba yamutozaga muri AS Kigali, yavuze ko byabagoye kwakira ko batazakomezanya na we kuko ari umukinnyi bari bagikeneye.
Rusheshangoga w’imyaka 26 nk’uko bigaragara ku byangombwa akiniraho, ni umwe mu bari bagize Amavubi U-17 yakinnye Igikombe cy’Isi cyabereye muri Mexique mu 2011.
Yatangiye gukinira APR FC mu 2012 ubwo yayigeragamo avuye mu Isonga FC, ayifasha kwegukana ibikombe bitandukanye bikinirwa mu Rwanda.
Muri Nyakanga 2017, yerekeje muri Singida United yo muri Tanzania ahawe ibihumbi 50$, aho byavugwaga ko azajya ahabwa umushahara wa 3000$ ku kwezi, akanagenerwa andi 500$ mu gihe ashoboye gutanga umupira uvamo igitego.
Rusheshangoga yamaze umwaka umwe muri Tanzania, ahita agaruka muri APR FC yasinyiye imyaka ibiri muri Kanama 2018, ariko nyuma y’umwaka umwe atandukana na yo, yerekeza muri AS Kigali.
Muri Nyakanga 2019 ni bwo yakoze ubukwe na Nakazungu Aimée ‘Njungu’.
Rusheshangoga waherukaga guhamagarwa mu Amavubi yitegura irushanwa rya CHAN rizabera muri Cameroun.
Yasezeye kuri AS Kigali mu gihe ikomeje imyitozo yo kwitegura umukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup izahuramo na KCCA FC yo muri Uganda.
Rusheshangoga yatangaje ko agiye kwita ku muryango we