Myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi na APR FC Manishimwe Emmanuel Mangwende yasanze mugenzi we Ombolenga Fitina bakinaga muri APR FC n’ikipe y’igihugu Amavubi ,Iburayi mu gihugu cya Bulgaria mu ikipe ya PFC CSKA Sofia iyi kipe akaba ari iyagisire imaze imyaka 70 .
Mangwende yahagurutse mu Rwanda kuri iki Cyumweri tariki 3 Gashyantare 2019 nyuma yo gufasha APR FC kwegukana igikombe cy’Intwari ,Ombolenga yagiye mbere ye ,iyi kipe Mangwende agiyemo yashinzwe tariki 5 Gicurasi 1948 iba mu murwa mukuru wa Bulgaria uba mu majyaruguru y’iki gihugu umujyi witwa Sofia ,uyu mujyi utuwe n’abaturage Miliyoni imwe n’abantu ibihumbi 26 .
Mangwende yaraherutse gushinga urugo umwaka ushize
PFC ni Professional Football Club naho CSKA mu magambo arambuye ni Central Sports Club of the Army , Niyo ya mbere ifite ibikombe bya shampiyona ya Bulgaria inshuro nyinshi, 31, inafite ibikombe by’igihugu 20.
Aba bakinnyi ntageragezwa bazakora kuko iyi kipe yamaze kubona Video zaba bakinnyi bakaba bazasinnya amasezerano y’imyaka 3 .
Iyi kipe yitabira amarushanwa mpuzamahanga ku mugabane w’Iburayi nka UEFA Champions League cyangwa UEFA Europa League .
Iyi niyo stade PFC CSKA yakiriraho imikino yo murugo iyi stade yitwa Balgrarska Armia yakira abantu ibihumbi 22,995 .
Ombolenga Fitina asanzwe myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi
Ombolenga yafatanyaga ubwugarizi na Mangwende muri APR FC bagiye kubukomereza muri PFC CSKA
Mangwende yari umwe mubakinnyi ngenderwaho muri APR FC
Iyi kipe ikina amarushanwa akomeye ku mugabane w’Iburayi nka ka UEFA Champions League cyangwa UEFA Europa League .
Iyi stade iherereye mu murwa mukuru wa Bulgaria Sofia