Johnson Baboole wakiniye ikipe y’igihugu ya Uganda ndetse akaza kunyura mu makipe ya Rayon Sports, ATRACO FC na APR FC za hano mu Rwanda yitabye Imana kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Kamena 2018, aguye mu Bitaro by’Icyitegererezo by’Akarere biri mu Mujyi wa Lira muri Uganda
Urupfu rw’uyu mukinnyi rwashenguye benshi by’umwihariko abakunzi b’umupira w’amaguru muri Uganda aho avuka ndetse na hano mu Rwanda dore ko yahabaye igihe kirekire akina mu makipe akomeye kandi yitwara neza.
Bivugwa ko uyu Bagoole yari amaze igihe arwariye mu gace ka Makindye mu Mujyi wa Kampala aho yavurwaga indwara ya malaria ariko akaba yahitanywe n’indwara ya Mugiga ‘Crytococal Meningitis’
Johnson Bagoole utabarutse afite imyaka 38 y’amavuko yabaye umukinnyi mwiza wo hagati mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba. Yatangiye kwigaragaza ari muri Iganga Town Council FC, anyura muri Express FC.
Johnson Bagoole yakinnye mu makipe yo mu Rwanda nka APR FC, Atraco Fc na Rayon Sports yanafashije kwegukana igikombe cya shampiyona mu 2013.
Yanyuze muri Kenya muri Sofapaka, ahava ajya muri RDC muri AS Vita Sports Club na Bukavu Dawa yasorejemo umupira w’amaguru.
Mu ikipe y’igihugu ya Uganda Cranes, yahamagawe inshuro 20 mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika n’icy’Isi.Aha yari mu ikipe ya Rayon Sports