AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Jimmy Mulisa umaze igihe gito ahawe AS Kigali yahise asubiza ubukapiteni Haruna Niyonzima

Jimmy Mulisa umaze igihe gito ahawe AS Kigali yahise asubiza ubukapiteni Haruna Niyonzima
23-12-2021 saa 08:47' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1081 | Ibitekerezo

Jimmy Mulisa uherutse guhabwa akazi ko kuba Umutoza Mukuru w’agateganyo wa AS Kigali, yahise akora impinduka mu ikipe ahita asubiza igitambaro cy’ubukapiteni, Haruna Niyonzima wari Kapiteni w’iyi kipe mbere y’uko asubira muri Tanzania.

Haruna Niyonzima kuva yagaruka muri AS Kigali mu mpeshyi y’uyu mwaka wa 2021, yasanze igitambaro cyo kuyobora abandi bakinnyi mu kibuga gifitwe na Bishira Latif.

Uyu mugabo usanzwe ari kapiteni w’ikipe y’igihugu nta nubwo umutoza Eric Nshimiyimana yari yaramushyize mu bakapiteni 3 ba mbere kuko Bishira yari yungirijwe na Tchabalala na Kwizera Pierrot.

Eric Nshimiyimana yirukanywe ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, ku Cyumweru tariki ya 19 Ukuboza ubuyobozi bwa AS Kigali buhita bwemeza Jimmy Mulisa nk’umutoza w’agateganyo.

Ikinyamakuru Isimbi, gitangaza ko Jimmy Mulisa yamaze gufata icyemezo cyo kugira Haruna Niyonzima kapiteni w’iyi kipe.

Mu nama yaraye akoranye n’abakinnyi, yababwiye ko yaganiriye na Bishira Latif na we yemera kurekura iki gitambaro nta kibazo na kimwe na kimwe yabigizeho cyane ko nk’uko amakuru abivuga na mbere yigeze gushaka kukimuha ariko abatoza ntibabyemere.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA