AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Impanuka y’imodoka yahitanye umukinnyi w’ikipe y’amagare witeguraga gusohokera u Rwanda

Impanuka y’imodoka yahitanye umukinnyi w’ikipe y’amagare witeguraga gusohokera u Rwanda
24-11-2017 saa 10:02' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 12023 | Ibitekerezo

Kuri uyu wa Kane tariki 23 Ugushyingo 2017, Mutangampundu Esther wari umukinnyi w’ikipe yo gusiganwa ku magare y’i Rwamagana yitwa Les Amis Sportifs, yagonzwe n’imodoka ahita apfa ubwo yari mu myitozo yitegura kuzahagararira u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.

Iyi nkuru ibabaje yemejwe na Bayingana Aimable, Perezida wa Federasiyo nyarwanda y’umukino wo gusiganwa ku magare, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi.com. Bayingana avuga ko Mutangampundu Esther yari atwaye igare ari mu myitozo, yagera ahitwa Buranga, ku muhanda Kigali - Musanze, imodoka ikamugonga agahita ahasiga ubuzima.

Bayingana ati : "Byabaye ejo ari mu myitozo amanuka kuri Buranga, ni kuri uriya muhanda ujya i Musanze. Yitwaga Mutangampundu Esther, hari umweherero yari yatumiwemo i Musanze, yari yatumiwe nk’umukinnyi wa Rwamagana, ni umwiherero urimo n’abanyamahanga, harimo abo muri Nigeria, harimo abo muri Ethiopia... Ni umwiherero (camp) mpuzamahanga yari yatumiwemo tumutegura kimwe n’abandi kugirango azahagarirare u Rwanda mu mikino ya shampiyona nyafurika, turimo turategura abazaserukira u Rwanda, ubwo nawe yari muri abo bategurwaga"

Mutangampundu Esther yahitanywe n’impanuka y’imodoka yamugonze ari mu myitozo

Mutangampundu Esther wari ufite imyaka 19 y’amavuko, yari amaze iminsi micye ari kumwe na bagenzi be mu kigo kiri i Musanze kizwi nka Africa Rising Cycling Center. Muri iki kigo, harimo kubera umwiherero w’abazitabira shampiyona nyafurika yo gusiganwa ku magare.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA