Kuri uyu wa Kane tariki 16 Gashyantare 2017, ikipe y’igihugu cy’u Rwanda y’umukino wo gusiganwa ku magare iri muri shampiyona ya Afurika irimo kubera mu Misiri mu mujyi wa Luxur yegukanye indi midari ya Bronze.
Ndayisenga Valens na Areruya Joseph bari mu ikipe y’u Rwanda, bari mu bitwaye neza muri aya marushanwa ya shampiyona nyafurika yo gusiganwa ku magare, bombi bakaba begukanye imidari ya Bronze, umwe mu batarengeje imyaka 23 y’amavuko undi mu bayirengeje.
Mu gusiganwa umuntu ku giti cye, Areruya Joseph yabaye uwa gatatu mu bakiri bato naho Valens Ndayisenga na we aba uwa gatatu mu bakuru, aho yakoresheje iminota 56 na amasegonda 8 naho Areruya Joseph akoresha iminota 56 n’amasegonda 55.
Ikipe y’u Rwanda y’amagare ikomeje kwitwara neza mu ruhando mpuzamahanga, aho barimo guhatana n’abakinnyi bakomeye baturutse mu bihugu bitandukanye ku mugabane wa Afurika.