AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Icyamamare Diego Maradona yitabye Imana

 Icyamamare Diego Maradona yitabye Imana
25-11-2020 saa 19:00' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 839 | Ibitekerezo

Umunyabigwi mu mupira w’amaguru ukomoka muri Argentine, Diego Maradona, yitabye Imana ku myaka 60 azize indwara y’umutima.

Maradona yatabarutse kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Ugushyingo 2020, aho yari ari iwe mu rugo nyuma y’uko yari amaze ibyumweru bibiri asezerewe mu bitaro.

Ibitangazamakuru byo muri Argentine bitangaza ko yasezerewe mu bitaro ku wa 11 Ugushyingo. Kuri uyu wa Gatatu ubwo yamererwaga nabi, yihutanywe muri Olivos Clinic, ariko abaganga ntibabasha gutabara ubuzima bwe.

Diego Armando Maradona afatwa nk’umwe mu bami ba ruhago ku Isi, wafashije Argentine kwegukana Igikombe cy’Isi mu mwa 1986. Ni nawo mwaka yatsinzemo igiteko cyasezereye u Bwongereza akoresheje ukuboko, bituma bacyita “Ikiganza cy’Imana” cyangwa ’Hand of God’ mu Cyongereza.

Yakiniye amakipe arimo Boca Juniors, Napoli na Barcelona, akundwa n’abantu benshi kubera ubuhanga bwaranze imyaka ye nk’umukinnyi, nubwo atahiriwe mu butoza. Mu gihe cye ariko yakunze no kurangwa n’imyitwarire itarakunze kuvugwaho rumwe.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA