Ishyaka, gukotana, kudacika intege, kubira icyuya….Amavubi atsinze Togo 3-2 yinjira muri kimwe cya kane cy’irushanwa rya CHAN 2020.
I Kigali haravuzwa impundu ziganjemo iz’abagabo nubwo kera bitari byemewe ariko bahagrutse bose ubanza ntawuryama.
Ikipe y’u Rwandaitsinze ibitego 3-2 irusha Togo bitumami iyi kipe ikora amateka ataherukaga gukorwa mu mukino w’umupira w’amaguru.
Igitego cya mbere cyatsinzwe na Niyonzima Olivier alias Seifu ku mutwe w’ikosa ryari ritewe n’Amavubi.
Igitego cya Kabiri cyatsinzwe na rutahizamu Jacques Tuyisenge ku mutwe mu gihe icya kabiri cyatsinzwe na Sugira Ernest wagiyemo asimbura watsinze iki gitego acenze abakinnyi babiri ba Togo.
Ni umukino wagarageyemo gukotana cyane ku ruhande rwabasore b’ikipe y’Igihugu cy’u Rwanda Amavubi kuko bari bazi neza ko intsinzi yonyine ari yo ikenewe kugira ngo binjire muri 1/4 cy’iri rushanwa riri kubera muri Cameroon.
Aba basore bakinnye uyu mukino mu gihe iyo bakinnye mbere yose batigeze bayitsindwa dore ko amakipe yose bahuye banganyije 0-0.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri kandi bari babanje kuganira na Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju wabagejejeho ubutumwa bwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.
Perezida Paul Kagame yasabye aba basore b’ikipe y’u Rwanda gukinana umuhate, imbaraga n’ishyaka bidacogora.
Ni na byo bagaragaje muri uyu mukino waranzwe n’imbaraga nyinshi ku ruhande rw’ikipe y’u Rwanda
UKWEZI.RW