AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Herve Rugwiro yacunguye APR FC yokejwe igitutu cyane na Mukura i Huye

Herve Rugwiro yacunguye APR FC yokejwe igitutu cyane na Mukura i Huye
24-02-2017 saa 18:55' | By Muhizi Olivier | Yasomwe n'abantu 2677 | Ibitekerezo

Kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Gashyantare 2017, i Huye habereye umukino ukomeye wahuzaga Mukura VS na APR FC. Wari umukino wa shampiyona y’icyiciro cya mbere yakomezaga, APR FC yari imaze imikino itatu idatsinza ndetse ikaba yari yaratangiye guhimbwa amazina atandukanye nka Ntamika, Muteteri n’andi meshi yahawe ahanini n’abafana ba Rayon Sports, ikaba yabashije gutsinda bigoranye Mukura VS ibitego 3 kuri 2.

Umukino ujya kuba, habanje kuvugwa amagambo menshi ku mpande zombi kandi ikipe zose zari zakaniye cyane. Ikipe ya APR FC yageze i Huye kuwa Kane tariki 23 Gashyantare ariko ntiyabashije gukora imyitozo nk’uko bari babiteganyije, kuko Mukura yabimye ikibuga kuko bahageze bakererewe cyane bityo bituma badakora imyitozo.

Ibi biniyongeraho ko APR FC yagiye mu modoka badasanzwe bagendamo aho benshi bayibatije twegerane ariko byarangiye APR FC ivanye amanota 3 i Huye. Urebye uko umukino wagenze muri rusange, impande zombi zatangiye zihanganye cyane maze ku munota wa 2 Sibomana Patrick atsinda igitego cya mbere cya APR FC ku mupira yari ahawe na Maxime.

Bakomeje barakina ariko ku munota wa 13 Mukura nayo yishyura igitego yari yatsinzwe. Igice cya mbere kijya kurangira APR FC yabonye igitego cya kabiri ku munota wa 43, cyatsinzwe na Issa Bigirimana. Igice cy ambere cyarangiye APR FC ari yo iyoboye ariko igice cya kabiri kigitangira wabonaga Mukura ishaka kwishyura ndetse ikora n’impinduka zitandukanye ariko iyi kipe y’ingabo iyibera ibamba, ndetse ku munota wa 64 myugariro wa APR FC, Rugwiro Herve, atsinda igitego cya gatatu baba bashyizemo intera y’ibitego bibiri.

APR FC yakomeje gushaka gutsinda cyane kuburyo yakoze impinduka aho ku munota wa 76 Ngabo yasimbuye Fiston Nkinzingabo, ariko ibi ntibyatumye bihagararaho kuko umupira ubura iminota ibiri ngo urangire ikipe ya Mukura yabonye penaliti ku munota wa 92 yavuyemo igitego cya 2 umupira urangira uko ari ibitego 3 bya APR kuri 2 bya Mukuru VS.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA