AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Haruna Niyonzima n’umugore we barokotse impanuka ikomeye- Amafoto

Haruna Niyonzima n’umugore we barokotse impanuka ikomeye- Amafoto
19-11-2020 saa 13:07' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 4511 | Ibitekerezo

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru ‘Amavubi’, haruna Niyonzima yarokotse impanuka y’imodoka yari arimo n’umugore we ubwo bari bavuye gusura abo mu muryango we uba I Bugesera.

Iyi mpanuka yaraye ibaye ku mugoroba wo ku wa 18 Ugushyingo 2020, aho bivugwa ko imodoka yakoze impanuka ari iyo mu bwoko bw’ibatiri yari itwaye uyu mukinnyi n’umugore we.

Ababonye iyi mpanuka yabereye mu muhanda Nyamata-Kigali, bavuze ko Haruna Niyonzima ari nawe wari utwaye iyi vatiri yari agiye kugonga umuntu wari utwaye igare noneho yagerageza kumukatira ahita yinjira mu ikamyo nini.

Amafoto yakwirakwije agaragaza imodoka yari irimo Haruna yangiritse ku buryo bukomeye gusa amakuru avuga ko ari Haruna ndetse n’umugore we Niyitegeka Consolee ntacyo babaye.

Iyi mpanuka ibaye nyuma y’amasaha make u Rwanda ruguye miswi na Cape Vert 0-0 i Kigali, mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun 2022.

Haruna Niyonzima ni umwe mu bakinnyi ngenderwaho mu ikipe y’igihugu Amavubi dore ko uretse kuba ari kapiteni, ari umwe mu bafite ubunararibonye by’umwihariko mu bakina hagati.

Uretse kuba akinira ‘Amavu’,asanzwe ari n’umukinnyi wo hagati muri Yanga Africans yo muri Tanzania ari nayo uyu mukinnyi aba iyo atari mu Rwanda.

Imodoka yari itwaye Haruna Niyonzima n’umugore we yangiritse bikomeye gusa amakuru avuga ko bo ntacyo babaye

Imodoka Haruna yari atwaye yinjiye mu ikamyo ubwo bageragezaga guhunga ngo batagonga uwari utwaye igare


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA