Abagize umuryango wa Rayon Sports bahuriye ku Kicukiro kuri iki Cyumweru tariki 29 Mutarama 2017 mu nama y’inteko rusange baganira ku bibazo bitandukanye biri muri iyi kipe. Kimwe mu byatinzweho cyane ndetse cyanakuruye impaka ndende, ni igishingiye ku mpamvu Skol itongera amasezerano dore ko hasigaye amezi 6 gusa ayo bari bafitanye akarangira.
Muri iyi nama y’Inteko rusange, Kimenyi Yves ni we wafashe umwanya asobanura uko ikibazo giteye. Nk’uko yabivuze, mu byo basabye Skol, harimo ko yajya ibafasha mu gihe ikipe ikeneye umwiherero, igihe ikipe ifite umukino no kububakira ikibuga. Ibyo Skol yarabyemeye ndetse n’ikibuga baracyubaka ubu ubwatsi bwarameze, ikibuga kiri aho Skol ikorera nk’uko babyemeje.
Skol kandi yemeye kuzamura amafaranga yatangaga mu guhemba abakinnyi, iyageza kuri miliyoni eshanu n’ibihumbi magana arindwi (5.700.0000) buri kwezi ndetse amasezerano yashoboraga gusinywa yari ay’imyaka 3. Gusa ngo hari bimwe byari mu masezerano batemeraga nko kuba Skol yarashakaga gufata igice kinini kuburyo hagize undi muterankunga uza byagorana kuko Skol yari yashyizemo umutego.
Imbogamizi zajemo ni uko Skol yabuze uwo iganira na we, kuko ubuyobozi bwa Rayon Sport FC nk’ikipe n’ubwumuryango rusange wa Rayon Sports batumvikana, Skol ibasaba kugenda bakaganira bakabona kuza bamaze kumvikana bakongera amasezerano. Gacinya Denis, Perezida wa Rayon Sports, nyuma y’uko umuryango wa Rayon Sports uganiriye na Skol we yandikiye ibaruwa Skol ayimenyesha ko bo batazemera kongera ayo masezerano kuko ibyo Rayon Sports FC yasabye bitubahirijwe.
Skol imaze kubona uko gusubiranamo k’umuryango mugari wa Rayon Sports na Rayon Sports FC, yabasabye ko bakicara bakumvikana bo ubwabo hanyuma bakazongera amasezerano Rayon Sport FC n’umuryango bose babyemeranywaho. Muri iyo nama y’Inteko rusange, abayitabiriye banagaye cyane Gacinya Denis ko hari ibyemezo afata atabifitiye uburenganzira kandi ataganiriye n’abayobozi b’umuryango wa Rayon Sports.
Gacinya Dennis, Perezida wa Rayon Sports
Ngarambe Charles, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi.com, yadutangarije uko bigenda iyo hari umuterankunga ushaka gufasha ikipe ndetse n’abo bagomba kuganira. Yagize ati : "Umuryango wa Rayon Sports ni wo ufite uburenganzira bwo kuganira n’umuterankunga, mu gika cya kane cy’amategeko atugenga birasobanutse neza, ni ukuvuga ngo Perezida wa njyanama ni we uzasinya ayo masezerano“.
Ngarambe Charles yanasobanuye itandukaniro ry’umuryango wa Rayon Sports na Rayon Sports FC, agaragaza ko umuryango ari wo mugari ukaba ubarizwamo ikipe ya Rayon Sports y’umupira w’amaguru, ariko ushobora kubamo n’andi makipe nk’ay’imikino y’intoki n’indi itandukanye.
Yakomeje agira ati : "Impamvu bashyizeho abayobora Rayon Sports FC, Perezida w’umuryango ntiyayobora ibikorwa bitandukanye by’umuryango wa Rayon Sports kuko dushobora kuba dufite imikino itandukanye kuburyo Perezida w’umuryango byose atabibasha kubikurikirana. Nk’umwaka ushize twari dufite na Volleyball wenda umwaka utaha tuzaba dufite na basketball, urumva hakenewe abahuriza hamwe ibyo bikorwa byose by’umuryango."