Umukinnyi w’icyamamare mu mukino wo gusiganwa ku maguru, Usain Bolt, yagaragajwe nk’umwe muri ba kabuhariwe bakorana cyane n’imbaraga zidasanzwe za Satani zibarizwa mu muryango uzwi nka Illuminati, hashingiwe ku bintu byinshi birimo n’ibimenyetso bitandukanye yagiye agaragaza.
Uyu musore w’imyaka 30 ukomoka muri Jamaica, akomeje kuba ikirangirire kubera ubuhanga budasanzwe agaragaza mu mukino wo gusiganwa, mu marushanwa yasojwe kuri iki Cyumweru y’imikino Olempike yaberaga muri Brazil, naho akaba yarahakuye imidari itatu ya zahabu.
Ikinyamakuru Daily Mail, cyashyize hanze amafoto agaragaza bimwe mu bimenyetso byagiye bikorwa na Usail Bolt, abantu basanzwe bazi ibiranga abari muri Illuminati bashobora gushingiraho bibonera ko uyu musore nawe ari muri uyu muryango.
Ibi bimenyetso byose hari abahamya ko bishimangira ko Usain Bolt akorana bya hafi na Illuminati
Muri ibi bimenyetso, harimo icyo akora akaziga ku jisho rimwe ubundi arambura intoko eshatu kuburyo bikora ikimenyetso cy’umubare 666 bijya bikunda kuvugwa ko ari ikirango cya satani.
Iliminati ni nka kadahumeka bakangisha abana. Wari wumva umuntu ukomeye utayirimo ? Ababingwa baba bishakira inkuru bagurisha, natwe tugakanura amaso y’amatwi !