Hategekimana Bonaventure bakunda kwita Gangi, umukinnyi w’umupira w’amaguru wakiniye amakipe akomeye mu Rwanda nka APR FC, Rayon Sports, Kiyovu, ATRACO FC n’ayandi ndetse agakinira n’ikipe y’igihugu Amavubi, amaze igihe kirekire arembye ariko Minisitiri w’Ingabo akaba n’umuyobozi w’icyubahiro wa APR FC ari mu bamufashije bikomeye, ndetse na Perezida wa FERWAFA Nzamwita Vincent De Gaule wanamusuye.
Hategekimana Bonaventure Gangi, yahuye n’ikibazo cy’uburwayi amaranye igihe, akavuga ko ubu burwayi bwamufashe mu mpera za 2016 bwatangiye ari ikibyimba cyamufashe ku ijosi bakakibaga, ndetse ubwo burwayi bukaba ari nabwo bwatumye tariki 2 Gashyantare 2017 atangaza ko yahagaritse umupira w’amaguru.
Gangi amaze igihe arwariye mu bitaro bya Gisenyi ariko yabanje kurwarira no mu bitaro bya Musanze ari naho yabanje kurwarira, cyane ko ubusanzwe yari amaze igihe akinira ikipe ya Musanze FC mbere y’uko afatwa n’uburwayi. Hashize iminsi ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwizwa amafoto agaragaza uburyo uburwayi bwamugize kandi mbere yari umusore w’ibigango.
Hategekimana Gangi yazahajwe n’uburwayi mu buryo bugaragara
Kuri uyu wa Kane tariki 16 Gashyantare 2017, Nzamwita Vincent De Gaule yasuye Gangi mu bitaro bya Gisenyi ndetse hari n’ubufasha yamugeneye nk’uko yabitangarije ikinyamakuru Ukwezi.com.
De Gaule ati : "Namusuye ku giti cyanjye kuko namuyoboye ndi muri Club, muyobora mu ikipe y’igihugu, namusuye ku giti cyanjye, icya kabiri namusuye mu rwego rwa Federation, hari n’abandi bayobozi bantumye kumukomeza, ariko icyo Federation icyo yemeye, yamwemereye kumutunga igihe cyose azaba ari mu bitaro, hanyuma navamo tuzareba icyo twakora cyamufasha gusubira mu buzima."
De Gaul yasuye Gangi mu bitaro bya Gisenyi baranamugoboka
De Gaule kandi, yatangarije ikinyamakuru Ukwezi.com ko Gen James Kabarebe, Minisitiri w’Ingabo akaba n’umuyobozi w’icyubahiro wa APR FC, yasabye ko Gangi akurwa mu cyumba rusange akajyanwa mu cyumba kiyubashye (VIP) kandi n’ibitaro byose bikaba birimo kwishyurwa na APR FC.
De Gaule ati : "Minister (Afande Kabarebe) yahamagaye asaba ko bamukura mu cyumba cy’abantu benshi, hanyuma ngo bamujyane mu cyumba cya VIP aho afite icyumba cye, douche (ubwogero) ye. Ubwo njyewe ndabyita APR kuko uwahamagaye ni umuyobozi wa APR kandi amuzi nk’umukinnyi wa APR n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu... "
Perezida wa FERWAFA avuga ko Gangi agaragaza akanyamuneza akanashima abantu bose barimo kumufasha, kandi akaba avuga ko mu gihe gito azaba yorohewe yatangiye gutembera. Aha yagize ati : "Barimo baramufasha nka APR natwe ubwacu turimo turashyiraho akacu, n’abanyamakuru murimo murashyiraho akanyu narabimubwiye, aranashima cyane kabisa... Ariko ubona ko abona amaze no koroherwa, yanambwiye ko kuwa Gatandatu ningaruka nzasanga yagiye kwitemberera ahubwo."
Uyu mukinnyi ubusanzwe yari umusore w’ibigango mbere yo gufatwa n’uburwayi
Gangi ubusanzwe akomoka i Gisenyi mu karere ka Rubavu, ariko asanzwe aba i Kigali. Ni umubyeyi w’umwana umwe ariko ntakibana na nyina w’uwo mwana kuko batandukanye. Yakiniye amakipe menshi mu Rwanda arimo Rayon Sports, APR Fc, Kiyovu, ATRACO FC, Etincelles, Marines, Espoir, Muhanga ndetse na Musanze.