Kuri uyu wa Kabiri taliki 19 Ugushyingo 2017 nibwo Gacinya Chance Denis Vise Perezida wa Rayon sports yatawe muri yombi n’inzego z’Ubugenzacyaha ku busabe bwa parike.
Mu kiganiro umuvugizi wa Police y’igihugu ACP Theos Badege yatangarije Ukwezi.com yemeje ko amakuru y’itabwa muri yombi rya Gacinya ari yo koko.
Yagize ati “Nibyo koko Gacinya ari mu maboko y’ubugenzacyaha ariko twabisabwe na Parike ndacyeka aribo bagusobanurira neza.”
Twagerageje kuvugana na Nkusi Faustin umuvugizi w’Ubushinjacyaha ku murongo wa telephone ariko ntibyadukundira .
Tariki 27 Nzeri 2017 Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta basabye abayobozi b’akarere ka Rusizi n’Ubushinjacyaha gukurikirana Dennis Gacinya wagiye uhabwa amasoko ya Leta nk’uhagarariye kompanyi yitwa MICON akishyurwa amafaranga arenze ibikorwa yakoze nko kuba aka karere karamwishyuye miliyoni 495 nyamara igenagaciro ry’imirimo yari yakoze ryaragarageje ko yari kwishyurwa miliyoni 253Frw.
Abayobozi b’Akarere ka Rusizi bari bitabye iyi Komisiyo yo mu Nteko Ishinga Amategeko icyo gihe kugira ngo bisobanure ku makosa yagaragaye muri raporo y’Umugenzuri Mukuru w’Imari ya Leta, harimo kwishyura amafaranga adahwanye n’ibikorwa aka karere kabaga karakorewe.
Mu nyandiko z’amasezerano y’amasoko y’aka karere, harimo kuba muri 2013 karahaye isoko ikompanyi MICON ya Gacinya Dennis ryo kukagemurira amapoto y’amashanyarazi 572, nyuma bakaza kwemeranya ko agomba kubazanira amapoto 830.
Iyi kompanyi yaje kugemura amapoto 635 yishyurwa 495 700 000 Frw nyamara igenzura ryakozwe na REG ryaje kugaragaza ko imirimo yakozwe n’uyu rwiyemezamirimo ifite agaciro ka miliyoni 253,6 Frw.
Mu masezerano y’akarere ka Gatsibo, avugwaho kwishyurwa amafaranga y’umurengera kuko hari aho ipoto imwe yayishyurwaga miliyoni 2,6 Frw, naho cash power imwe akayishyurwa miliyoni 3,8 Frw.