Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryiseguye ku banyarwanda kubera imyenda y’Ikipe y’Igihugu Amavubi izakoresha mu irushanwa rya CHAN 2020 yagaragayeho inenge, rinasobanura icyabiteye.
FERWAFA ivuga ko ubundi iri rushanwa ryari riteganyijwe kuba kuva tariki 04-25 Mata 2020.
Ngo kubera ko nta gihe gihagije cyari kirimo kubera ibibazo byagiye bibaho byatewe n’icyorezo cya COVID-19, ntibyari byoroshye ko uruganda rusanzwe rwambika ikipe y’igihugu rukora imyenda yayo yihariye [ibizwi nka Customized Kit] ahubwo hahise hatumizwa imyenda yakozwe na ruriya ruganda.
FERWAFA ivuga ko iriya myambaro y’Amavubi ari yo yasanzwe muri ruriya ruganda kandi ijyanye n’amabara y’ikipe y’Igihugu.
Iby’ahari handitse ‘Rwanda’ hashyizwe ‘Kwizera’
FERWAFA kandi ivuga ko CAF ifite amabwiriza ko imyenda y’ikipe y’Igihugu iba yanditseho amazina y’abakinnyi ariko ko haje kugaragara ikosa ku myenda y’abanyezamu kuko yaje yanditseho igihugu [Rwanda].
Ngo hahise hatumizwa indi myenda ariko ntiyabashije kuzira igihe ari na byo byatumye hakoreshwa uburyo bwo kwirwanaho, ku buryo ahari handitse izina ry’Igihugu risibwa hagashyirwa izina ry’umunyezamu.
Itangazo rya FERWAFA risoza rigira riti “FERWAFA irabiseguraho ku bitaragenze neza kandi irabizeza ko ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo mu minsi iri imbere, ibigomba gukorwa byose bijyanye n’ibikoresho by’ikipe y’Igihugu bizajya bikorwa neza kandi ku gihe.”
UKWEZI.RW