Umukino wa nyuma wa CAF Champions League wari wahuje Esperance na Wydad Casablanca yo muri Maroc warangiye amakipe yombi atumvikanye Wydada yikura mu kibuga .
Ubusanzwe amakipe akina imikino 2 umukino ubanza wahuje amakipe yombi wabereye muri Maroc banganyije 1-1.
Mu mukino wo kwishyura, Esperance yari yabanje gutsinda igitego mu gice cya mbere, kiza kwishyurwa na Wydad Casablanca,ariko umusifuzi aracyanga, biteza ikibazo bituma Wydad Casablanca yivana mu kibuga.
Abakinnyi ba Wydad Casablanca bikuye mu kibuga nyuma yuko basanze VAR idakora .
Abakinnyi ba Wydad Casablanca bashakaga ko hakoreshwa uburyo bwa VAR (the video assistant referee) kugira ngo bashire amatsiko niba batibwe. Ikibazo cyakomeye kurushaho nyuma yo gusanga VAR idakora.
Nyuma y’isaha irenga, igikombe cyaje gushyikirizwa Esperance ariko CAF yasabye ko umukino uzasubirwamo , ugakinirwa ku kibuga kiri ‘neutre’ (kitari icya Esperance ntikibe nicya Wydad)
BBC ivuga ko uyu mukino uzasubirwamo nyuma y’igikombe cya Afurika kizasozwa tariki 19 Nyakanga 2019.
CAF ngo yasabye abakinnyi ba Esperance kuzasubiza igikombe ndetse n’imidali bari bahawe.
Ibi Caf yabyemeje mu nama yabereye mu Bufaransa
CAF yasabye ko abakinnyi ba Esperance de Tunis basubiza imidari n’igikombe bari bahawe umukino ukazasubirwamo .