Nzamwita Vincent De Gaule wari Perezida wa FERWAFA ndetse akaba n’umwe mu bakandida bahataniraga kuyobora iri shyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), yamaze gukuramo kandidatire ye ku mpamvu yise izigendanye n’umuryango we, gusa byaje kurangira ari we ugomba kuyobora FERWAFA by’agateganyo.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Ukuboza 2017, ubwo abagize inteko itora bari bateraniye mu nama rusange ya FERWAFA nibwo De Gaule yatangaje koko ko akuye kandidature ye ku rutonde rw’abahatanira kuba Perezida wa FERWAFA.
Nzamwita De Gaulle wikuye ku rutonde rw’abahatanira kuyobora FERWAFA yari yahaye amahirwe Rwemarika Felicité bari bahatanye kuri uyu mwanya asigara wenyine ndetse ndetse mu matora yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Ukuboza 2017, yatowe ari umukandida rukumbi maze abenshi mu nteko itora ntibamutora, kuburyo impfabusa zabaye nyinshi kuruta amajwi uyu mugore yagize.
Aha bari mu nama rusange yabereyemo amatora ya Perezida wa FERWAFA
Nyuma yo gutsindwa kwa Rwemarika, Nzamwita Vincent De Gaule agomba gukomeza kuyobora FERWAFA by’agateganyo hakazabanza gutegurwa andi matora azatorwamo uzamusimbura.