AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Champions League : Barcelona ifite Messi, Neymar, Suarez n’abandi yatsinzwe imvura y’ibitego

Champions League : Barcelona ifite Messi, Neymar, Suarez n’abandi yatsinzwe imvura y’ibitego
14-02-2017 saa 23:57' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 2835 | Ibitekerezo

Mu mikino y’amakipe yabaye ayambere iwayo yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Gashyantare 2017, mu buryo butunguranye ikipe ya FC Barcelona yari ifite ibihangange byayo nka Messi, Neymar na Suarez, yanyagiwe na Paris Saint Germain yo mu Bufaransa.

Uyu mukino wabereye mu Bufaransa, benshi bari biteze ko Barcelona iza kwihagararaho nk’ibisanzwe igatsinda ariko siko byayigendekeye kuko yanyagiwe ibitego 4 byose ku busa, ba rutahizamu nka Lionel Messi, Neymar na Suarez bakaba bananiwe kwinjiza igitego na kimwe mu izamu rya Paris Saint Germain.

 Gerard Pique, Jordi Alba, Samuel Umtiti, Sergio Busquets, Andre Gomes, Andres Iniesta, Sergi Roberto, Ivan Rakitic, Luis Suarez, Lionel Messi na Neymar ni bamwe mu bakinnyi b’ibihangange bakiniye Barcelona, ikipe yagaragaraga nk’iyuzuye ariko yatsinzwe itabariye na Paris Saint Germain.

Angel Di Maria yatsinze igitego cya mbere cya Paris Saint Germain ku munota wa 18, Julian Draxler atsinda icya kabiri ku munota wa 40, Angel Di Maria yongera gutsinda icya gatatu ku munota wa 55 naho Edinson Cavani atsinda agashinguracumu ku munota wa 72.

Undi mukino wabaye kuri uyu wa Kabiri, ni uwahuje ikipe ya Benfica na Borussia Dortmund. Uyu mukino wo warangiye Benfica itsinze igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Konstantinos Mitroglou ku munota wa naho Pierre-Emerick Aubameyang we yananiwe kwinjiza Borussia Dortmund penaliti yabonye ku munota wa 58.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA