AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Byiringiro Lague ashobora gutangwaho Miliyoni 260Frw akerekeza mu Busuwisi

Byiringiro Lague ashobora gutangwaho Miliyoni 260Frw akerekeza mu Busuwisi
3-03-2021 saa 10:48' | By Editor | Yasomwe n'abantu 939 | Ibitekerezo

Ikipe ya FC Zurich yo mu kiciro cya mbere mu Busuwisi irifuza rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu Amavubi na APR FC, Byiringiro Lague wigaragaje mu gikombe cy’Africa cy’abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN2020) yabereye muri Cameroon.

Uyu musore utarakunze guhabwa umwanya mu ikipe y’Igihugu, muri CHAN2020, yahawe umwanya mu mikino ibiri irimo n’uwo yabanjemo, yombi yayigaragajemo kubera ubuhanga bwe.

Byari byatangajwe ko yifujwe n’amakipe atandukanye arimo ayo mu Busuwisi no muri Canada.

Gusa kugeza ubu ikipe ishobora kumwegukana ni FC Zurich yo mu Busuwisi ishobora kumutangaho akayabo k’ibihumbi 265€ (ni hafi miliyoni 253 Frw).

Radio 10 ivuga ko uyu musore ukiri muto azerekeza mu Busuwisi muri uku kwezi gukora ikizamini cy’ubuzima.

Iyi kipe FC Zurich yifuza Byiringiro Lague, ni imwe mu makipe akomeye muri shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Busuwisi kuko iri ku mwanya wa kane mu mikino 22 bamaze gukina.

Mashami Vincent uherutse kongererwa amasezerano yo gutoza ikipe y’Igihugu Amavubi, aherutse kugaruka kuri uyu rutahizamu akaba ari na we muto wakinnye mu ikipe y’Igihugu muri CHAN 2020, yavuze ko ari umukinnyi utanga icyizere.

Byiringiro Lague w’imyaka 21 y’amavuko na we aherutse kugira icyo avuga ku kuba yarakinnye bwa mbere CHAN kuri iyi myaka ye y’amavuko, avuga ko ari amahirwe y’imbonekarimwe kandi ko yishimiye uko yakinnye mu mikino yakinnye kuko ari ko yabaga abyifuza.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA