Umukinnyi w’umupira w’amaguru Ruben Rivera Vazquez wo muri Brazil yishe umusifuzi amukubise umutwe, amuziza ko amuhaye ikarita y’umutuku kubw’ikosa yari akoze.
Polisi yo muri Mexique iri guhiga umukinnyi w’umupira w’amaguru Ruben Rivera Vazquez, wishe umusifuzi amukubise umutwe nyuma yo guhabwa ikarita itukura. Abakozi b’umuryango utabara imbabare mu gihe batabaraga basanze uyu musifuzi wakubiswe umutwe yashizemo umwuka.
Canarios-Roja Gomez., ubwo yashiragamo umwuka, umurambo we wakuwe mu kibuga nyuma y’uko abanyamategeko ndetse n’abaganga bagera kuri iki kibuga aho bageragezaga kumenya iby’urupfu rwe.
Inkuru y’urupfu rw’uyu musifuzi yamenyekanye mu gitondo cyo ku Cyumweru ubwo ibinyamakuru byo muri Espagne byabitangazaga.
Abakinnyi bagera kuri barindwi basatiriye uyu musifuzi mu gihe yahaga uyu mukinnyi ikarita itukura batawe muri yombi bashinjwa kugira uruhare mu rupfu rwe.
Uyu mukinnyi yabitewe n’umujinya mwinshi yatewe n’ikarita yari ahawe maze ntiyabyakira ahita yiruka ku musifuzi amukubita umutwe.
Mu cyumweru gishize kandi umufana yakubise umusifuzi mu gihugu cya Algeria aramukomeretsa bikomeye ajyanwa mu bitaro.