AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Bidasubirwaho Rutamu yasezeye itangazamakuru ahita yigira mu mahanga

Bidasubirwaho Rutamu yasezeye itangazamakuru ahita yigira mu mahanga
30-07-2018 saa 10:24' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 10321 | Ibitekerezo

Umunyamakuru wari mu bakunzwe ku rwego rwo hejuru mu kogeza umupira w’amaguru mu Rwanda Rutamu Elie Joe wakoreraga Radio1 yamaze gusezera umwuga w’itangazamakuru burundu ndetse ahita yigira mu mahanga.

Iri sezera rya Rutamu, rije nyuma y’uko mu minsi ishize we ubwe yari yivugiye ko ikippe ya Argentina n’idatwara igikombe cy’Isi azasezera umwega w’itangazamakuru.Ibi ntibyanabaye nk’uko we yari yabivuze kuko igikombe cyegukanwe n’u Bufaransa, Rutamu akaba yashyize mu ngiro icyemezo yari yafashe.

Hari amakuru yizewe agera ku kinyamakuru Ukwezi.com ko uyu musore wari ukunzwe n’abatari bacye, yamaze kwerekeza hanze y’igihugu aho yagiye muri gahunda zo kwiga n’ubwo nyir’ubwite atigeze agira icyo avuga mbere yo kugenda.

Imvugo ya Rutamu yayishyize mu ngiro

Ubwo Rutamu yatangazaga ko azasezera uyu mwuga, abakunzi be batari bake ubatanze igitekerezo bamusaba ko yakomeza agakora akazi ke, cyane ko yafatwaga nk’uwa mbere mu busesenguzi no kogeza imikino y’umuppira w’amaguru by’umwihariko iyo ku mugabane w’u Burayi.

Rutamu yakoze ku bitangazamakuru binyuranye birimo , Radio Flash, Isango Star Radio Rwanda hanyuma muri Gicurasi 2016, we n’impanga ye mu mwuga Rugimbana Theogene bazamukanye ndetse banakorana igihe kinini, bajyanye kuri Radio1 akaba ariho asoreje umwuga we w’itangazamakuru.

Rugimbana wasaga n’impanga ya Rutamu yanditse amagambo kuri Instagram amwifuriza ishya n’ihirwe, anagaragaza ko asize icyuho mu mwuga bakoraga

Rugimbana na Rutamu bari bakoranye igihe kitari gito


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA