AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Bidasubirwaho, Migi na Iranzi Jean Claude bagarutse muri APR FC bamamariyemo

Bidasubirwaho, Migi na Iranzi Jean Claude bagarutse muri APR FC bamamariyemo
10-01-2018 saa 08:20' | By Muhizi Olivier | Yasomwe n'abantu 2726 | Ibitekerezo

Mugiraneza Jean Baptiste Migi wakinaga muri Kenya mu ikipe ya Gor Mahia na Iranzi Jean Claude wakiniraga ikipe ya Zesco United FC yo muri Zambia ubu bamaze kumvikana na APR FC ndetse Iranzi waje mu Rwanda aratangira imyitozo kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Mutarama 2018.

Byari bimaze iminsi bivugwa ko Migi na Iranzi bari mu biganiro na APR FC ariko impande zombi zikabihakana, ariko ubu byamaze kwemezwa n’ubuyobozi bwa APR FC mu biganiro bwagiranye n’abafana b’ikipe ya APR FC kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Mutarama 2018, aho bemerewe abakinnyi 3 barimo Iranzi wahoze akinira APR F C mbere y’uko yerekeza muri Slovakia nyuma akavayo ajya muri Zesco United yo muri Zambia ariko ikibazo cy’ibyangombwa gikomeza kumubera ingorabahizi kugeza n’ubu, gusa ubuyobozi bwa APR FC bwijeje abafana ko ibya Iranzi byakemutse ari umukinnyi wa APR FC.

Amakuru y’izewe agera ku kinyamakuru Ukwezi.com ava ku nshuti ya hafi ya Iranzi Jean Claude, ashimangira ko uyu mukinnyi atangira imyitozo kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Mutarama 2018, ndetse hatagize igihinduka akazagaragara no mu ikipe ya APR FC mu mikino y’igikombe cy’ Intwali giteganyijwe mu mpera z’ukwezi kwa Mutarama 2018.

Kuri Mugiraneza Jean Baptiste bakunda kwita Migi, nawe APR FC yamaze kuganira na Gor Mahia kuko uyu mukinnyi yari akiyifitiye amasezerano, ubu akaba yabaye umukinnyi wa APR FC uretse ko nawe mu biganiro bitandukanye n’itangazamakuru yemeza ko ntacyo byamutwara agarutse mu Rwanda mu gihe ibibazo afitanye na Gor Mahia byaba bikemutse.

Undi mukinnyi byavuzwe ko azagaragara muri APR FC ni Byiringiro Lague wakiniraga Intare FC mu cyiciro cya kabiri uzaza nawe kongera amaraso mashya muri iyi kipe ya APR FC. Aba bakinnyi bose bazatangira gukinira APR FC mu mikino yo kwishyura muri shampiyona ndetse n’imikino ya Confederation Cup iyi kipe ya APR FC izahagarariramo u Rwanda.

Mu bindi abafana basezeranyijwe ni imodoka nini (Bus) nshya izajya itwara abakinnyi ba APR FC ndetse iriho n’ibirango n’amafoto bya APR FC, iyi ikaba izajya ikoreshwa n’ikipe nkuru ya APR FC gusa.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA