Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu saa tatu na mirongo ine n’itanu nibwo abakunzi b’umupira w’amaguru bategereje umukino w’ishiraniro uhuza ikipe ya FC Barcelona na Paris Saint Germain, ukaba ari umukino wo kwishyura mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’u Burayi UEFA Champions League aho igeze muri 1/8.
Uyu mukino urabera ku kibuga Camp Nou cy’ikipe ya FC Barcelona, ukaba witezwe na benshi kuko umukino ubanza warangiye iyi kipe y’igihangange yo muri Espagne inyagiwe na Paris Saint Germain ibitego 4-0. Abakinnyi barimo Lionel Messi, Luis Suarez na Neymar bitezweho byinshi n’abakunzi b’iyi kipe muri uyu mukino, cyane ko ubusatirizi bwabo ari bwo bufatwa nk’ubukomeye kurusha ubundi ku isi.
Mu mikino 10 iheruka guhuza aya makipe, ikipe ya FC Barcelona niyo yatsinze imikino myinshi kuko yatsinze 4 mu gihe Paris Saint Germain yatsinze 3 banganya 3. Mu mikino 5 ikipe ya Barcelona iheruka gukina yatsinze 4 itsindwa umwe ari wo wa Paris Saint Germain wabaye ku italiki ya 14 Gashyantare uyu mwaka, mu gihe ikipe ya Paris Saint Germain mu mikino itanu iheruka gukina yatsinze 4 inganya umwe, aho yanganyije na Toulouse ku italiki ya 19 Gashyantare uyu mwaka.
Mu kiganiro n’Itangazamakuru, umutoza Luis Enrique wa Barcelona yagize ati "Kuri uyu mukino tuzakora cyane kugeza ku munota wa nyuma. Tuzaba turi imbere y’abafana bacu, niyo mpamvu tugomba kugira icyizere. Tuzakina umukino mwiza kugirango badushyigikire cyane”
Umutoza Unai Emery we mu kiganiro n’abanyamakuru yagize ati "Mfite icyizere gikomeye nk’icyo nari mfite mu mukino ubanza kandi nubaha ikipe ya Barcelona. Icyifuzo kimwe dufite ni ugukina nk’uko twakinnye mu mukino ubanza tutitaye ku biva mu mukino. Ni byo koko dufite igihunga kuko ku munsi w’ejo ikipe ya Barca izaba iri imbere y’abafana bayo. Tugomba guhatana cyane".
Bamwe mu bakinnyi bataza kugaragara muri uyu mukino ku ruhande rwa Barcelona ni Alex Vidal na Jeremy Mathieu mu gihe ku ruhande rwa Paris Saint Germain ari umusore Thiago Motta.
Nta kipe irashobora gukomeza muri iyi mikino yaratsinzwe ibitego 4 mu mukino ubanza, Barcelona ibikoze yaba ikoze amateka akomeye mu gihe isabwa gutsinda ibitego 5-0 mu gihe Paris Saint Germain isabwa kunganya gusa cyangwa gutsindwa ibitego biri munsi ya 4 cyangwa 5-1. Barcelona itsinze 4-0 amakipe yajya mu minota y’inyongera byaba ngombwa hagaterwa penaliti.