Ndayishimiye Eric bakundaga kwita Bakame wari umuzamu mukuru ndetse akaba na kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports yirukanywe burundu muri iyi kipe, uwari umutoza wayo nawe ahindurirwa imirimo ahabwa gutoza abana bato b’iyi kipe (Academy).
Nk’uko bigaragara mu myanzuro y’Inteko rusange idasanzwe yateranye kuri iki Cyumweru hatowe visi Perezida w’iyi kipe wagizwe Muhirwa Fredy, ndetse hashyirwaho Claude nk’ushinzwe gukurikirana imishinga ya Rayon Sports.
Muri iyi myanzuro kandi hamejwe bidasubirwaho ko umuzamu Bakame yirukanwa burundu ndetse n’umutoza Ivan Minaert agahabwa indi mirimo aho yagizwe umutoza w’abana b’iyi kipe
Kuri iyi ngingo yo kwirukana Bakame kandi ngo hari abandi bakinnyi bafitemo ibibazo bagomba kwihanangirizwa.
Biteganyijwe ko muri iyi kipe haraza undi mutoza uzaturuka mu gihugu cya Brazil akaza aje gusimbura Ivan Minaert wari umutoza mukuru.Imyanzuro idasanzwe yafatiwe muri iyi nama
Bakame yirukanywe muri Rayon Sports nyuma gato y’umunsi umwe iyi kipe itangaje ko Rutahizamu wayo Shabani Hussein Tchabalala yamaze kwerekeza muri Baroka FC yo mu cyiciro cya mbere muri Afrika y’Epfo.