AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Arsenal yandagajwe bikomeye, Perezida Kagame uyifana ati : ’Mpisemo kutagira icyo mbivugaho’

Arsenal yandagajwe bikomeye, Perezida Kagame uyifana ati : ’Mpisemo kutagira icyo mbivugaho’
16-02-2017 saa 06:44' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 6664 | Ibitekerezo

Mu mikino y’amakipe yabaye ayambere iwayo ku mugabane w’u Burayi izwi nka UEFA Champions League, ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza yandagajwe bikomeye na Bayern Munich yo mu Budage, ibi bikaba byababaje cyane benshi mu bafana ba Arsenal. Perezida Kagame uri mu bafana cyane iyi kipe, we yabajijwe uko ayibona maze asubiza ko yahisemo kutagira icyo abivugaho.

Uyu mukino waberaga mu Budage ku kibuga cya Bayern Munich, byagaragaraga ko Arsenal irushwa cyane. Ku munota wa 11 gusa w’umukino, Arjen Robben yabonye igitego cya mbere, ku munota wa 30 Arsenal ibona penaliti yatewe na Alex Sanchez umuzamu ayikuramo ariko ahita yongezamo umupira uruhukira mu rushundura biba bibaye 1-1, igice cya mbere kinarangira gutyo.

Uyu mukino wababaje benshi mu bafana ba Arsenal babonye ikipe yabo yandagazwa

Igice cya kabiri Bayern Munich yari yariye karungu, maze ku munota wa 53 w’umukino, Robert Lewandowski ayitsindira igitego cya kabiri, ku munota wa 56 Thiago Alcantara ahita atsinda icya gatatu, ku munota wa 63 uyu Thiago Alcantara arabasubira biba bibaye ibitego 4-1, maze ku munota wa 88 Thomas Mueller ashyiramo icy’agashinguracumu, umukino urangira Arsenal itsinzwe ibitego 5-1.

Umutoza wa Arsenal, Arsene Wenger, na we byari byamushobeye

Umunyamakuru wa Ukwezi.com, abinyujije ku rubuga rwa twitter yabajije umwe mu bafana ba Arsenal, Perezida Paul Kagame, nk’umuntu ugaragaza ko aba yifuza gukora ibishoboka byose ngo agere ku ntsinzi mu mirimo ye ya buri munsi, uko abona iyi kipe itozwa na Arsene Wenger. Mu gusubiza, Perezida Kagame bishoboka ko na we ari mu bababajwe n’uku gutsindwa kw’ikipe afana, yagize ati : "Mpisemo kutagira icyo mbivugaho"

Undi mukino wa UEFA Champions League wabaye kuri uyu wa Gatatu, wahuje ikipe ya Real Madrid yari yakiriye Napoli yo mu Butaliyani, iyitsinda ibitego 3-1.Napoli niyo yafunguye amazamu ku munota wa 8 itsindiwe na Lorenzo Insigne, Real Madrid yishyurirwa na Karim Benzema ku munota wa 19, Toni Kroos ayitsindira icya kabiri ku munota wa 49 naho ku munota wa 54, Casemiro ayitsindira icya gatatu birangira ari 3-1.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA