AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Amavubi yongeye gushimisha Abanyarwanda…Atsinze 1-0 Mozambique

Amavubi yongeye gushimisha Abanyarwanda…Atsinze 1-0 Mozambique
24-03-2021 saa 17:13' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1206 | Ibitekerezo

Mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Africa CAN, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi itsinze iya Mozambique 1-0 bituma ikomeza intego yo gutsinda imikino ibiri ifite.

Ni igitego cyabonetse mu gice cya kabiri, cyatsinzwe na Byiringiro Lague ku munota wa 67 w’umukino gituma ikipe yizera.

Ni ku mupira yahawe na Imanishimwe Emmanuel alias Mangwende na we wari uhawe umupira na rutahizamu Kagere Meddie.

Byiringiro Lague wari uri kure y’izamu, yafashe uyu mupira abanza kuwufunga ubundi areba mu izamu ahita anyeganyeza incundura z’izamu rya Mozambique.

Ni umukino kandi wagaragayemo ishyaka ku ruhande rw’abasore b’ikipe y’u Rwanda, bakunze kugera imbere y’izamu rya Mozambique ariko kureba mu izamu bikanga.

Umunyazamu Mvuyekure Emery wemejwe ko akina uyu mukino ubwo CAF yari imaze gutangaza ko Kwizera Olivier atemerewe kuwukinda, wagaragaje gutabara Amavubi kubera imipira yabaga yabazwe ariko akayikuramo.

Ikipe y’u Rwanda ifite undi mukino izakina na Cameroon uzabera muri kiriya gihugu, u Rwanda rukaba rusabwa kuwutsinda kugira ngo rubashe kuba rwagira amahirwe yo gukomeza.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA