AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Abafana ba Gasogi bandikiye KNC ibaruwa ifunguye bamusaba ikintu gikomeye

Abafana ba Gasogi bandikiye KNC ibaruwa ifunguye bamusaba ikintu gikomeye
28-01-2022 saa 09:30' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1784 | Ibitekerezo

Mu ibaruwa banditse, bamwe mu bafana ba Gasogi United, basabye Perezida w’iyi kipe Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC kwisubiraho ku cyemezo yafashe cyo kuyikura muri Shampiyona mu gihe we yavuze ko adashobora kuyisubizamo kabone nubwo zaba ari impuhwe z’Imana.

Hashize amasaha, Umuyobozi wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC, atangaje ko ikipe abereye Umuyobozi ko isezeye gukina shampiyona y’icyiciro cya Mbere nyuma yo gushinja Abasifuzi na FERWAFA kugambana bakamwiba ku mukino wa Rayon Sports na Gasogi United.

Gusa, nyuma y’amasaha make uyu Muyobozi atangaje ibi, abakunzi b’akadasohoka b’iyi kipe bazwi ku izina rya “Urubambyingwe”, bahise bamwandikira bamusaba kwisubiraho ku cyemezo yafashe, ndetse imbere y’amazina yabo buri wese ashyiraho umukono we.

Abarenga 26 bihebeye iyi kipe ya Gasogi United, ni bo bahise bagaragaza ko bababajwe cyane n’iki cyemezo cya KNC ariko bamwingingira kwisubiraho.

Gasogi United ku mukino wayo na Rayon umukinnyi witwa Nkubana Marc yatsinze igitego ari kure cyane, cyashoboraga kwishyura icya Mico Justin wa Rayon Sports, ariko umusifuzi wo ku ruhande Said avuga ko hari habayeho kurarira, birangira icyo gitego cyanzwe.

Ibi byatumye ikipe ya Rayon Sports yegukana amanota atatu nyuma y’intsinzi y’igitego kimwe ku busa.

Nyuma y’uyu mukino nibwo KNC imbere y’Abanyamakuru yahise atangaza ko Gasogi United isezeye muri shampiyona, kubera icyo we yise umwanda uri muri FERWAFA.

Ibi byaje byiyongera ku bihano bya FERWAFA uyu Muyobozi yaherukaga guhabwa kubera imyitwarire mibi yagaragaje ubwo yasagariraga Umusifuzi witwa Balthazar, n’amagambo yavuze ashinja Perezida wa Kiyovu Sports kugurisha imikino.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA