Abafana 15 batawe muri yombi bafatiwe ku kibuga bazira guhimba ubutumwa bugaragaza ko bipimishije COVID-19 ubwo bari bagiye kureba umukino wahuje APR FC na Rayon Sports kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Ugushyingo 2021.
Ubu kujya mu bikorwa bimwe na bimwe nk’ibitaramo, inama ndetse n’imikino, bagomba kugaragaa ko bipimishije icyorezo cya COVID-19 nibura mu masaha 72 kandi bagasanga ari bazima.
Aba bitabira ibi bikorwa, bagaragaza ko bipimishije berekana ubutumwa bugufi bwoherezwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC iyo ibisubizo by’umuntu bibonetse.
Polisi y’u Rwanda itangaza ko hari abantu bitabira ibikorwa binyuranye nk’imikino ndetse n’ibitaramo, bakagaragaza ubutumwa butari impamo.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko no ku mukino wahuje APR FC na Rayon Sports hari abakoze ariya makosa ndetse ko hamaze gufatwa 15.
CP John Bosco Kabera avuga ko uretse kuba bariya bantu bararenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 ahubwo ko biriya bakoze binagize ibyaha.
Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda, yagize ati “Kuri aba babihisemo barabibazwa, ku babiteganya bazabibazwa kandi bazafatwa, abantu turabagira inama yo kubivamo bakabireka.”
Yavuze kandi ko n’abategura biriya bikorwa byitabirwa n’abantu bagomba kubanza kugaragaza ko bipimishije COVID-19 na bo bazaryozwa kuba hari ababyitabira bakoresheje ubutumwa bw’ubuhimbano bugaragaza ko bipimishije COVID-19.